2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MINISANTE iracyahangayikishijwe n’ikibazo cy’igwingira ry’abana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 08:00:00

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ikibazo cy’abana bagwingira kiri mu bihangayikishije cyane ariko kandi kikaba cyaranafatiwe ingamba nyinshi zirimo na gahunda y’iminsi 1000 zose zigamije kukigabanya kikagera kuri 0%, byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane ubwo hamurikwaga indirimbo yahimbiwe kwamamaza iminsi 1000 yo kwita ku mwana kuva agisamwa kugeza ku myaka 2.

JPEG - 150.3 kb
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asobanura uko gahunda y’iminsi 1000 ifasha mu guhangana n’igwingira ry’abana (Foto; Niyonsenga S)

Gahunda y’iminsi igihumbi yahimbiwe indirimbo mu rwego rwo kurushaho kuyumvisha Abanyarwanda ni imwe mu zishimwa n’ababyeyi nk’ishobora gufasha mu kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Bamwe mu babyeyi batanze ubuhamya bw’uko bafashijwe na gahunda y’iminsi 1000 aho bemeza ko ari gahunda y’ingirakamaro bakanashimira Minisiteri y’Ubuzima yabashyiriyeho iyi gahunda ituma babasha kurera abana babo mu buryo bwiza, ibi ngo babifashwamo n’abajyanama b’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba we avuga ko ari ingenzi cyane kuko ifasha mu guhangana n’ikibazo cyo kugwingira cyugarije abana.

Dr Gashumba yagize ati “Iyi ni gahunda igamije ko buri munyarwanda yumva akamaro ko gutangira kurera neza umwana kuva umubyeyi agisama inda ndetse na nyuma y’uko umwana avutse umubyeyi agakomeza kumwitaho, agafata amezi atandatu yo kumwonsa neza nta cyo avangira ndetse no kugeza ku myaka ibiri umwana agakomeza kwitabwaho mu buryo bwihariye”.

Akomeza agira ati “Umwana agwingirira cyane mu gihe imibereho ye ititaweho akiri muto, umwana rero abagomba kwitabwaho cyane, imirire y’umubyeyi umwonsa na yo ikitabwaho, umubyeyi agashishikarira konsa umwana ntibibe bya bindi byo kumuharira umukozi ngo umwana usange atazi urukundo rwa nyina, ikindi ni uko dushishikariza ababyeyi kujya kwa muganga kuva bakimara gusama kugira ngo ngo bakomeze kumukurikirana kandi tukamushishikariza kurya ibiryo birimo intungamubiri.”

Minisitiri Dr Gashumba akomeza avuga ko hakiri abana bagwingiye bakiri benshi mu gihugu bityo ngo akaba ari yo mpamvu hakomeza ubukangurambaga mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Abanyarwanda bamaze kubisobanukirwa ariko ikibazo cyo kugwingira kw’abana kiracyari kinini, ahenshi haracyari iki kibazo cy’imirire mibi kandi kirakomeye ku buryo tugifite abana benshi bagwingiye kandi nta bwo bikwiye kuko usanga aho abo bana banaherereye mu turere utavuga ko tuteza ibiribwa, ahenshi ni mu turere tweza ku buryo usanga ari ikibazo cy’imyumvire ndetse n’ababyeyi bataye inshingano zabo.”

Gahunda y’iminsi igihumbi mu Rwanda ni imwe muri gahunda z’ubuzima iterwa inkunga n’umurwango UNICEF, Ted Maly uhagarariye uyu muryango mu Rwanda yavuze ko iyi gahunda bayiteye inkunga kugira ngo bakomeze gufasha abana b’u Rwanda.

Ted yagize ati “Intego ya gahunda y’iminsi 1000 kuri twe ni ukugira ngo dufashe kuzamura imirire n’imibereho by’umwana mu Rwanda, twitaye cyane ku buzima bw’umubyeyi utwite ndetse n’ubw’umwana, duharanira kurwanya imirire mibi.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikibazo cy’abana bagwingiye cyiganje cyane mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, iki akaba ari ikibazo minisitiri Gashumba avuga ko kinagira ingaruka ku bwenge bw’umwana kuko umwana iyo agwingiye bifata umubiri ndetse n’ubwonko.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza kugeza ubu imibare y’abana bagwingiye mu gihugu hose ihagaze kuri 38% by’abana bose, iyi mibare ikaba yaravuye kuri 44% by’abana bari baragwingiye muri 2010 mu gihe hari ingamba zigamije ko iki kibazo cyarandurwa burundu kikagera kuri 0%. Gahunda y’ubukangurambaga n’ibindi bikorwa bigamije kwita ku mwana mu minsi 1000 yatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2013.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE