2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikigero cy’imiti ita agaciro kigeze kuri 0.7%-Dr Condo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 06:00:17

 
Share on:
 
Yasuwe:128
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Jeanine Condo yasobanuye ko ikigero cy’imiti ita agaciro ikiri mu bubiko, mu ishami rishinzwe gutumiza no gukora imiti (MPPD) cyagabanutse, kigeze kuri 0.7% bivuye kuri 1.7% umwaka ushize.

JPEG - 238.2 kb
Dr Jeanine Condo asobanura uko ikigero cy’imiti ita agaciro ikiri mu bubiko cyagabanutse

Raporo y’umugenzuzi w’Imari mu bigo bya Leta ya 2015/2016, yagaragaje ko imiti ya miliyari na miliyoni 400 yataye agaciro ikiri mu bubiko bw’imiti bwa RBC.

Mu gusobanura abadepite ba komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) aho ikibazo kigeze gikemuka, Dr Condo yavuze ko byavuye kuri 1,7% mu myaka ishize, bigera kuri 1.4% muri 2016 ubu bikaba bigeze kuri 0.7% muri 2017.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiti, MPPD, Umuhoza Godelive yagaragaje ko ahanini imiti ita agaciro ikiri mu bubiko ari iyo muri gahunda zo kurwanya ibyorezo nka Sida, igituntu na malaria, cyane ku miti ifasha umubyeyi ufite ubwandu kubyara umwana utanduye aho ikigero cyagabanutse cyane, kigeze kuri 1% kivuye ku 10% muri 2010.

Ati “Habayeho gukoresha imiti mike nk’uko tutari dusanzwe tuyikoresha. Twafata urugero rw’imiti ya HIV ku bana, abana ntibacyandura bakivuka mu buryo nk’ubwa kera.”

Ikindi yagaragaje, ni uko ubusanzwe muri iki kigo bari bafite ibikoresho byo gupima HIV byaje kuva ku isoko, atemewe kongera gukoreshwa biturutse ku Ishami ry’Umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS.

Ati “Turumva ko imbaraga zidufasha zihari mu kurangiza icyo kibazo kandi turashima nabo dukorana bose kuko babifitemo uruhare mu gushaka abantu bagomba gukoresha ibyo twaguze.

Abadepite bagiriye inama RBC kujya ivana mu bubiko imiti yarangije agaciro n’iyavuye ku isoko kugira ngo buri mwaka uko umugenzuzi w’imari aje adakomeza kuyibarira mu makosa akigaragara muri icyo kigo.

Mu myaka ishize, guhera muri 2012 raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yakomeje kwereka RBC ko agaciro k’imiti n’ibikoresho bita agaciro mu bubiko gakomeje kuzamuka, aho ku miti igihugu kigura byavuye kuri miliyoni 156 muri 2012 bigera kuri miliyoni 429 muri 2015 naho ku miti y’abaterankunga biva kuri miliyoni 210 muri 2012 bigera kuri miliyoni 986 muri 2016.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE