2017-12-13 07:20:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburezi budaheza bwafashije abana bafite ubumuga kubona amashuri abitaho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 05:52:15

 
Share on:
 
Yasuwe:72
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera ubushobozi abafite ubumuga mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga,Tuyizere Oswald atangaza ko uburezi budaheza mu Rwanda bwatumye abana bafite ubumuga babasha kwiga ari benshi kandi bakaba batanga umusaruro mu kubaka sosiyete nyarwanda.

JPEG - 127.2 kb
Abafite ubumuga bagira n’imikino ibahuza bakagera no ku rwego mpuzamahanga kandi bagatsinda

Mu kiganiro kigufi Tuyizere yagiranye n’Imvaho Nshya ku bimaze gukorwa mu guteza imbere abafite ubumuga mu Rwanda, yavuze ko uburezi budaheza bwatumye abana bafite ubumuga babasha kwiga ndetse bakanabona n’imirimo kuko nabo bashoboye.

Ati “Kuba u Rwanda rwarashimangiye uburezi budaheza mu bana bafite ubumuga, byatumye abari barahishwe mu bikari bavanwayo bazanwa mu mashuri, barigishwa aho ubasanga mu bigo byihariye ndetse bamwe bakaba bigana n’abandi badafite ubumuga kandi bagatsinda neza.”

Tuyizere avuga ko hari amabwiriza yashyiriweho amashuri yakira abafite ubumuga mu rwego rwo kumenya ubumuga bafite n’uburyo bakwiye gufatwa ngo badahungabanywa nabwo.

Ati “Iteka rya Minisiteri y’Uburezi ribivuga neza, rigena ubumuga bushobora gutuma umwana yigana n’abandi n’ubundi busaba ko yiga mu mashuri yihariye.”
Avuga kandi ko hashyizweho ibipimo bigenderwaho k’ushaka gushinga ishuri ryakira aba bana, hakarebwa aho riherereye, inyubako, inzira zibafasha kurigeramo n’abarezi babyigiye.

Ikindi Tuyizere ashimangira ngo ni inyigo yakozwe ifasha Leta kumenya aho abana bafite ubumuga ibigo barererwamo ku buryo ibasha kubakurikirana.

Asanga uburezi bw’abafite ubumuga bwaratumye babasha kugera ahabona, bahabwa uburyo bwo gukina no kwitabwaho, ndetse bunabafasha no kwisanzura.
Bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga bishimira ko abana babo bagera aho abandi bari, bakishimisha, bagasabana n’abandi, kuri ubu bakaba barakuwe mu bwigunge.

Murekatete Marie Chantal, afite umwana urererwa mu kigo cy’abafite ubumuga cya Rilima, avuga ko kuva umwana we yagera muri icyo kigo yahindutse cyane, kuko kuri ubu abasha kwishima, agakina, agaseka kandi akiga.

Uyu mubyeyi avuga ko muri ibyo bigo, uretse kwigishwa baranavuzwa, bakagororwa ingingo kuko akenshi ziba zarahinamiranye.

Bazubagira Domina na we ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga akaba yiga mu ishuri rya Gatagara riherereye mu karere ka Nyanza.

Avuga ko umwana we yavukanye ubumuga bw’ingingo, bikamutera ipfunwe nk’umubyeyi maze akamuheza mu nzu ngo hatagira umubona kuko yumvaga yaragushije ishyano.

Ariko ngo yaje kumva Leta ishishikariza ababyeyi b’abana bafite ubumuga kubakura mu bikari bakabajyana ku mashuri, ubwo yari atangiye kubaho hirya no hino, ngo ni bwo yahise amujyanayo atangira kwiga.

Kuri ubu ngo umwana we ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG)kandi ngo arakurikira neza akanatsinda.

Uyu mubyeyi ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zo kwita ku bana bafite ubumuga, bagahabwa uburenganzira busesuye muri sosiyete nyarwanda , bagashyirirwaho amategeko abarengera n’imikino ibafasha kwidagadura ndetse bakanagera mu marushanwa mpuzamahanga.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE