2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyarugenge: Urubyiruko rwashishikarijwe gukora siporo nko kwirinda indwara

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 05:48:24

 
Share on:
 
Yasuwe:91
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyarugenge rwiganjemo urwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye rwashishikarijwe gukora siporo nka bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda kuzahura n’indwara zitandukanye z’umubiri no kwidagadura biganisha ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

JPEG - 333.9 kb
Urubyiruko rw’abanyeshuri muri siporo n’imyitozo ngororamubiri kuri sitade Umumena, Nyamirambo (Foto Samuel M)

Mu gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, Akarere ka Nyarugenge kahurije hamwe muri siporo kuri sitade Umumena, urubyiruko rwo mu bigo 8 byiganjemo ibyo mu gice cy’umujyi, i Nyamirambo abanyeshuri bakora siporo, imyitozo ngororamubiri nyuma baganirizwa ku kamaro ko gukora siporo.

Ruzindana Ishimwe Yve, umunyeshuri wo mu kigo cya Mutagatifu Andre Nyamirambo, yavuze ko siporo ifasha umubiri w’umuntu, nko gutuma amaraso atembera neza mu mubiri.

Ati “Siporo ifite akamaro kenshi, harimo kuba amaraso atembera neza mu mubiri umuntu akaba yagira ubuzima bwiza, umuntu ukora siporo aba atandukanye nutayikora kuko aba afite ubwirinzi bwinshi mu mubiri bwo kumurinda indwara zirimo nk’umubyibuho ukabije n’umuvuduko mwinshi w’amaraso.”

Uwimana Benitha wiga ku ishuri ry’Intwari, yavuze ko akunda siporo cyane kuko imufasha kugorora umubiri.

Ati “Siporo nyikorana n’abo mu rugo gatatu mu cyumweru kuko ituma amaraso atembera neza mu mubiri.”

Mugenzi we ahamya ko umuntu ukora siporo atashobora kuba munini cyane ku buryo atabasha kwiruka atiremereye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire ku ishuri rya Mutagatifu Andre, Byukusenge Ethienne, yavuze ko guhuriza hamwe abana muri siporo bibafasha kugira ubuzima bwiza no kwitwara neza.

Ati “Siporo ubwayo idufasha kugira ngo abana babashe kugira ubuzima bwiza, icya kabiri ni uko bituma n’ikinyabupfura cy’abana kibasha kutworohera kuko iyo ugiye ugasanga umwana nta cyo afite arimo gukora, yikorera ibyo yishakiye imyitwarire ye ntiba igenda neza. Iyo bahuye nk’uku ni umwanya mwiza wo kugira ngo tubahe ubutumwa bwo kumenya uko bitwara mu bandi no mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ndayisenga Jean Marie Vianey yavuze ko bifuza ko siporo y’urubyiruko rwiga muri ako karere yajya iba nibura rimwe mu kwezi kuko yubaka umubiri bikaba n’inzira yo kubagezaho ubutumwa bwose bifuza nk’iby’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE