2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi: Biyemeje kongera umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga 2018 A

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 05:43:48

 
Share on:
 
Yasuwe:105
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abatuye Umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baravuga ko biteguye neza igihembwe cy’ihinga 2018 A, aho bamaze gutera ndetse bamwe bakaba banitegura kubagara ibyo bateye, bakizeza kweza umusaruro mwinshi.

JPEG - 440.8 kb
Mu gishanga gihingwamo imboga n’ibindi bihingwa cya Gishoma usanga abahinzi bakataje.

Batangarije Imvaho Nshya ko umwaka ushize bari bejeje byinshi bikaba byarafashije kugoboka bagenzi babo bo mu murenge wa Bugarama bari bahuye n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatumye bateza neza, aho bazaga kubahahira.

Aba baturage bavuga ko uyu mwaka na bwo bakuye amaboko mu mifuka bagahinga ku buryo bizeye kuzeza cyane.

Nyampinga Marie Thérèse utuye mu kagari ka Murya muri uyu murenge, avuga ko ubuhinzi busigaye ari umwuga umuntu yategeraho amakiriro kubera uburyo bwinshi bashyiriweho bubateza imbere, burimo n’imihanda ibafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko, guhinga byinshi bikabafasha gukira vuba, ari yo mpamvu bakorera ku ntego buri gihembwe cy’ihinga.

Yagize ati “Dusigaye dukorera ku ntego ni yo mpamvu duhinga kijyambere kugira ngo tubashe kweza neza. Iki gihembwe cy’ihinga twariteguye neza kandi ibyangombwa byose twari dukeneye abenshi twarabibonye, cyane cyane imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro, kandi n’imvura iragwa neza, ku buryo byose bigenze neza iki gihembwe cy’ihinga twazeza bishimishije, cyane cyane ko n’imyaka mu mirima usanga ishimishije.’’

Avuga ko nk’abateye ibigori bigeze ku rugero rwiza rwo gutangira kubagarwa mu minsi mike iri imbere, abahinze ibishyimbo na byo ngo bimeze neza nta kibazo, imboga n’imbuto na zo ngo nta kibazo zifite, ku buryo nta kabuza, hatabayeho ibiza cyangwa ngo imvura ihagarare, umusaruro ushimishije uzaboneka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha Ingabire Joyeux, na we yemeza ko ubuhinzi buhagaze neza mu murenge ayobora, iki gihembwe cy’ihinga kikaba cyariteguwe bihagije ku bufatanye n’abaturage.

Ati “Kimwe n’ibindi bihembwe by’ihinga, iki na cyo cyiteguwe neza kuko abaturage bacu basanzwe ari abanyamurava, bahingiye igihe, nta ngorane zikomeye bahuye na zo, imvura iragwa neza, na bo bakomeje kwita ku bihingwa byabo, mu gishanga na ho nta kibazo, nta n’uburwayi buragaragara mu bihingwa bwabibuza kwera neza, ngasanga byose bikomeje kugenda neza iki gihembwe cy’ihinga na cyo cyatubera gihire ndetse tukeza byinshi kurushaho.’’

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE