2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

EDPRS II hamaze kubakwa ‘Feeder Roads’ za Km 2400

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 05:38:51

 
Share on:
 
Yasuwe:186
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inzobere muri gahunda y’imirimo itanga akazi ku baturage benshi (HIMO) no kwegereza ibikorwa abaturage muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rusingizandekwe Aimable, akaba n’umuyobozi w’agateganyo wa gahunda yo kubaka imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko “Feeder Roads” yatangarije Imvaho Nshya ko hamaze kubakwa imihanda ya ‘Feeder Roads’ iri ku bilometero birenga 2400 muri gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II).

JPEG - 295.4 kb
Imihanda ifasha abaturage kugeza ku masoko umusaruro ukomoka ku buhinzi yatekerejweho ubwo byagaragaraga ko umusaruro wiyongereye, kandi yagiriye akamaro abahinzi , na n’ubu hari igikorwa

Rusingizandekwe yavuze ko gahunda ya ‘Feeder Road’ yashyizweho ubwo muri 2010 Leta y’u Rwanda yari imaze gushyiraho gahunda ya CIP yo kongera umusaruro w’ibihingwa hitabwa ku gukoresha ifumbire n’imbuto y’indobanure, gufata neza ubutaka no gutunganya ibishanga n’ibindi bituma umusaruro uzamuka, bituma abahinzi bahura n’ikibazo cyo kugeza umusaruro ku isoko.

JPEG - 376.1 kb
Imihanda ifasha abaturage kugeza ku masoko umusaruro ukomoka ku buhinzi yatekerejweho ubwo byagaragaraga ko umusaruro wiyongereye, kandi yagiriye akamaro abahinzi, na n’ubu hari igikorwa (Foto James R.)

Ati “Ni bwo MINAGRI n’abafatanyabikorwa bicaye hamwe batekereza gahunda ya “Feeder Roads”; ni gute twasana imihanda y’imihahirano yo mu cyaro kugira ngo abaturage babashe kugeza umusaruro wabo ku isoko, kuko gahunda yari isanzwe ihari yari iyo gusana imihanda y’ingendo.”

Yakomeje avuga ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) yo mu 2013-2018 hashyizweho intego yo gusana imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko ireshya na kilometero 2 550, mu myaka itanu.

Ati “Ubu tugeze kuri kilometero zirenga 2 400, hasigaye ibilometero bigeze mu 100, ku buryo mu kwezi kwa Kamena 2018 tuzaba tugeze ku ntego y’Imbaturabukungu ya kabiri EDPRS II.”

JPEG - 260.1 kb
Rusingizandekwe Aimable, ushinzwe by’agateganyo gahunda ya Feeder Roads muri MINAGRI (Foto James R)

Muri iyo gahunda habonetse abaterankunga, buri wese yiyemeza kuzakora ibilometero runaka bigerwaho. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wiyemeje gutera inkunga yo kubaka kilometero 700 no gusana kilometero 500, u Buholandi bwiyemeza gukora kilometero 162 ariko hakorwa kilometero 164 bunasana kilometero 664.

Banki y’Isi yo iracyarimo gukora ibilometero yiyemeje gutera inkunga, USAID na yo yiyemeje gutanga inkunga yayo, Abaholandi bongera kwiyemeza gutanga ibihumbi 20 by’amayero babinyujije muri Banki y’Isi.

Mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Feeder Roads’, muri Mata 2017 MINAGRI yateguye gahunda irambye, ifite ingamba n’uko zizagerwaho itanga icyerekezo cyo kubaka no gusana imihanda iri kuri kilometero 30 000 kugeza mu myaka 9.

Rusingizandekwe ati “Icyerekezo ku buryo buri muhinzi wo mu Rwanda aho ari hose atagomba kugenda ibilometero bibiri ataragera ku muhanda ukoze neza. Ibyo biradusaba kuzakora ibilometero 30 000 kugeza muri 2027.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ni yo yahawe kuzayobora ibikorwa by’iyo gahunda mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahawe kugenzura impinduka iyo mihanda igirira abahinzi ari na bo baturage.

Gahunda ya ‘Feeder Roads’ ikorera mu turere 15 tugiye kwiyongeraho utundi dutandatu muri gahunda igiye gutangirana n’inkunga zisigaye za Banki y’Isi, USAID n’u Buholandi.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE