2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gisagara:Abarimu bijejwe ko ikibazo cy’amacumbi yabo ataruzura kizakemuka vuba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 08:32:04

 
Share on:
 
Yasuwe:15
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Mu gihe bamwe mu barimu bakorera mu karere ka Gisagara basaba ko amacumbi bubakirwa yakwihutishwa kugira ngo ikibazo cyo gutura kure y’aho bakorera gikemuke vuba, ubuyobozi bw’aka karere burabizeza ko ikibazo cy’amacumbi ataruzura kizakemuka mu byumweru bibiri.

Umushinga wo kubaka amacumbi y’abarimu hirya no hino mu gihugu watekerejwe muri gahunda yo korohereza abarimu bakora ingendo ndende bajya aho bigishiriza, bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi batanga.

Aya macumbi hamwe na hamwe yamaze kuzura, ariko mu karere ka Gisagara magingo aya hakaba hamaze kuzura ane gusa. Abarimu bo muri aka karere basaba ko uyu mushinga wakwihutishwa iki kibazo kikava mu nzira.

Ngezahayo Joel, umwarimu ku ishuri rya Rwatano, avuga ko akora urugendo rugera kuri bilometero bitatu kugira ngo agere ku ishuri. Uru rugendo rwose ahamya ko rumutwara amafaranga 1000 akoresheje moto.

Yagize ati "Kugira ngo mbashe kugera ku kazi nkora ibilometero bitatu, iyo nteze moto kugenda no kugaruka bikantwara amafaranga igihumbi buri munsi, nk’iyo imvura iguye, mu gitondo usanga kugira ngo amasomo atangirire igihe usanga bigoye, cyangwa se yagwa nimugoroba ugasanga kugera mu rugo ngo mbone umwanya wo gutegura amasomo wo ku wundi munsi ntibyoroha."

Mugenzi Nyiraneza Oliva, we aturuka mu murenge wa Gikonko aza kwigisha kuri iki kigo cy’amashuri, aho akora urugendo rumutwara amafaranga 2000 ku munsi.
Uretse amafaranga menshi atakaza, gutura kure y’ishuri ngo binatuma umwanya wo gutegura amasomo umubana muto ndetse ukanasanga ukwezi gushize umushahara we wose akawishyura abamutwara.

Yagize ati "Amafaranga dukoresha mu gutega urebye ni umushahara duhembwa, aya mafaranga yakoreshwa mu bindi igihe naba ntuye hafi y’ikigo, ikindi kandi no gutegura amasomo byajya binyorohera mu kubikorera ku gihe kuko naba mfite umwanya."

Gasengayire Clemence, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara, avuga ko aho aya macumbi yatinze kuzura, byatewe n’uruhare rw’abaturage rwasabwaga rwari rurenze ubushobozi bwabo.

Mu gukemura iki kibazo, Gasengayire avuga ko akarere ubwako kagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo hakoreshejwe ingengo y’imari yako, ku buryo ngo hamaze kuzura andi macumbi atatu, andi atandatu asigaye akaba yuzuye mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Yagize ati “Ejobundi twabonye ko ari ngombwa, kuko byagaragaraga nk’aho twayubatse ariko ntarangire, ni yo mpamvu twafashe ingamba z’uko tugiye kuyarangiza, twifashishije ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Ubu twifashishije injenyeri w’akarere apima kuri buri cumbi ikibura,… rero twafashe umwanzuro nk’akarere ko tugiye kuyasana mu byumweru bibiri yose azaba arangiye."

Buri murenge ku mirenge 13 igize aka karere ka Gisagara hubatswe icumbi rya mwarimu, ryubakwa ku kigo gifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

UMUTONI BEATHA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE