2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyaruguru:Imihanda Perezida Kagame yemereye abaturage iratangira kubakwa mu kwezi gutaha

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 08:27:26

 
Share on:
 
Yasuwe:40
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) kiravuga ko imihanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage igiye gutangira kubakwa, ibi bikorwa byose biteganyijwe gukorwa mu mezi 30, bigatangirana n’ukwezi k’Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2017.

JPEG - 305.7 kb
Imihanda ya kaburimbo yoroshya ubuhahirane (Foto Nshimiyimana E)

Ni umuhanda wa Kilometero 66 uzaba ugizwe n’ibice 3, aho igice cya mbere kizahera mu Karere ka Huye ukagera i Kibeho, igice cya 2 kikava Kibeho kugera ku bitaro bya Munini, naho igice cya 3 kikagera ku mupaka w’Akanyaru.

Mugwiza Leon, umukozi w’ikigo RTDA, yasobanuye byinshi ku iyubakwa ry’uyu muhanda, mu nama yahuje abakomoka mu Karere ka Nyaruguru, igamije kurebera hamwe aho iterambere ry’akarere rigeze, n’ingamba zafatwa ngo rirusheho kwihuta.
Avuga ko kugeza uyu munsi ibyinshi mu bisabwa ngo imirimo yo kubaka uyu muhanda itangire byakozwe, agahamya ko nibura mu kwezi gutaha k’Ugushyingo ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bitangizwa.

Yagize ati "Ni umuhanda uzaba uri ku rwego rw’imihanda yo mu mujyi kuva i Huye ukagera i Kibeho ni ibilometero 26, ukazaba ufite ubugari buri hagati ya metero 10 na 15, aho ushobora kugenda ibilometero 60 ku isaha.

Uzaba ufitemo ikiraro kimwe ariko hari aho ubugari bw’umuhanda buzagabanuka bitewe n’amazu yubatse ku ruhande."

Yavuze ko uhereye mu Ugushyingo 2017, bazabara amezi 30 kugira ngo ibikorwa byose bibe bisojwe, RTDA n’izindi nzego bireba zikaba zizakora ibishoboka byose ngo imirimo irangirire ku gihe.

Senateri Richard Sezibera, na we wari muri iyi nama, yasabye ko ikorwa ry’uyu muhanda ryakwihutishwa. Ati "Iby’umuhanda ni byiza ariko uyu muhanda uri mu byo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yaremereye abaturage muri iyi manda ishize, nubwo habayeho gutinda ariko ntibikwiye kurenga 2020."

Kuri iki gitekerezo, Mugwiza yemeye ko bazabyihutisha, ndetse asobanura ko amezi 30 yagenwe ari ay’imirimo yose muri rusange, ariko ngo umuhanda wo uzaba ukoreshwa mbere y’iki gihe.

Ati"Bizihutishwa ariko umuhanda nyir’izina uzaba uri nyabagendwa mbere ya 2020, byose tuzabiganira ubundi imirimo yose iteganyijwe mu mezi 30, ariko kuba umuhanda wagendwa byo bizaba mbere y’iki gihe."

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE