2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ruhango: Urubyiruko rusanga ikibazo cy’imyumvire y’abaturage yaratumye batesa imihigo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 08:04:35

 
Share on:
 
Yasuwe:150
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo rutangaza ko ikibazo cy’imyumvire y’abaturage batuye ako karere ari kimwe mu byatumye begukana umwanya utari mwiza mu manota y’umuhigo w’umwaka wa 2017/2018.

JPEG - 250.6 kb
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burategura ingamba zo kwesa imihigo y’umwaka utaha

Akarere ka Ruhango kisanze ku mwanya wa 28 n’amanota 75.27% mu turere 30, ari na byo bituma bamwe muri uru rubyiruko rutangaza ko kutesa imihigo byaragizwemo uruhare n’imyumvire y’abagatuye.

Kaberuka Bernard ukuriye urubyiruko muri ako karere atangariza Imvaho Nshya ko bimwe mu bibazo byatumye bahabwa uyu mwanya batishimiye ahanini biterwa n’ikibazo cy’imyumvire y’abaturage batarabasha gukorera ku mihigo ngo bayese. Ikindi kikaba gishingiye ku mikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage ngo babereke ibyo bifuza ko bagiramo uruhare.

Kaberuka avuga ko muri rusange usanga abaturage batitabira ibikorwa bigamije iterambere birimo umuganda, kwitabira ubwisungane mu kwivuza by’umwihariko urubyiruko, akaba ari muri urwo rwego ubuyobozi bwasabye ko urubyiruko rwagaragaza uruhare rwarwo mu gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa basabwa n’ubuyobozi.

Minani Vincent na we avuga ko ubuyobozi bwasabye inzego z’urubyiruko gukomeza gukangurira abaturage cyane cyane bitabira ibikorwa by’umuganda, bakaba baratangiye kugaragaza uruhare rwabo bubakira abatishoboye uturima.
Akomeza avuga ko urwo rubyiruko rwanakoze ibikorwa byo kubakira ubwiherero imiryango imwe n’imwe y’abatishoboye.

Nk’uko babigarukaho, uru rubyiruko rukaba rwarasabye ubuyobozi inkunga kugira ngo uwo mukoro wo kwegera abaturage uzagerweho ariko bahereye kuri bagenzi babo, aho rwabasabye kubategurira amarushanwa n’ibihembo kuko ari yo yatuma rubasha kwitabira hanyuma hagatambutswamo ubutumwa busaba kwitabira gahunda za Leta.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jerome, avuga ko umwanya begukanye utishimiwe na gato haba ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ako karere no ku baturage muri rusange.

Avuga ko mu mihigo y’uyu mwaka akarere kagerageje kwegera abaturage mu midugudu ngo babagaragarize gahunda ziriho ariko kuba umwanya usatira uwa nyuma babonye byatewe no kuba hari bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere batumvise ibintu kimwe cyangwa ngo bahihe agaciro kabyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE