2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Miss Iradukunda azakomereza urugendo mu Bufaransa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 07:59:29

 
Share on:
 
Yasuwe:32
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid utegura irushanwa rya Miss Rwanda akaba ari n’umujyanama wa Miss Rwanda 2017 yatangaje ko Miss Iradukunda nava muri Suwede azahita yerekeza mu Bufaransa mu gikorwa cyo gukomeza kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

JPEG - 188.1 kb
Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa

Aganira n’Imvaho Nshya, Ishimwe yavuze ko ubwo Miss Iradukunda azaba asoje urugendo mu Bufaransa azahita ajya na bwo mu irushanwa rya Miss World 2017 rizatangirira muri Repubulika ya Slovakia rikazasorezwa mu Bushinwa ku ya 18 Ugushingo 2017.

Yagize ati “Azava muri Suwede ajya mu Bufaransa naho azahave yerekeza mu irushanwa rya Miss World 2017”.

Aho Miss Iradukunda yamurikiye ibikorerwa mu Rwanda, Ishimwe yavuze ko abantu babyakira neza ngo kandi birabashimisha cyane.

Ati “Ibikorerwa mu Rwanda yabamurikiye barabyishimiye cyane kandi ntawe utakwishimira ko ibikorerwa iwabo byatera imbere”.

Urugendo rwa Miss Rwanda 2017 i Burayi yarutangiriye mu Budage arukomereza muri Suwede gusa avuye mu Rwanda yabanje kunyura mu Bubiligi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE