2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abanyeshuri bashya muri IPRC EAST basabwe kwigana umwete

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 07:36:18

 
Share on:
 
Yasuwe:344
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abasore n’inkumi basaga 294 batangiye kwiga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba, IPRC East, basabwe kwiga neza, ubumenyi bazahabwa muri iki kigo bukababera isooko yo kwihangira umurimo, kuwukunda no kuwunoza.

JPEG - 240.9 kb
Eng. Musonera Euphrem, Umuyobozi wa IPRC East aganira n’abanyeshuri bashya (Foto Manishimwe N)

Ni ubutumwa bwatangiwe ku cyicaro cy’iri shuri mu murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, tariki ya 6 Ukwakira 2017, ubwo hakorwaga igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro abanyeshuri bashya baje kwiga muri iri shuri, muri uyu mwaka wa 2017-2018.Ni igikorwa bise ‘kwinjiza intore mu zindi’.

Abanyeshuri bagiye gutangira kwiga muri iri shuri bari bamaze igihe cy’icyumweru batozwa indangagaciro, na kirazira, banahabwa impanuro z’uburyo bakwiye kwitwara kugira ngo amasomo bagiye kwiga mu gihe cy’imyaka 3 azababere impamba izabatunga ubuzima bwabo bwose, bakazabasha kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bahuriza ku kuba biteguye kwiga neza, kurangwa n’imico myiza, no kuzihangira imirimo yaba bakiri ku ntebe y’ishuri n’igihe bazaba basoje.

Mudahogora Alice, utangiye kwiga mu ishami ry’amahoteli n’ubukerarugendo, yagize ati “Njyewe nk’intore, ntangiye mfite intego yo gukora neza bakandeberaho. Ubu ngiye kwiga nshyizeho umwete, ku buryo nzaba intangarugero yaba mu myigire na nyuma mu kazi nimpita nkabona, nzaharanira kuba umunyakuri, gutanga serivise nziza, kandi nizeye ko nzahakura ubumenyi ku buryo nshobora no kwihangira umurimo.”

Murengezi Richard, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ubukanishi, na we yagize ati “Nshingiye ku masomo twaherewe mu itorero hano, byanyigishije ko ngomba kwiga mfite intego nziza, kuba inyangamugayo, kuko twize guca mu mitego. Ubu niteguye kwiga neza, umwuga ngiye kwiga, uzantunga kandi nzaharanira kuwukora ku buryo bunoze, no kuwigisha abandi.”

Eng. Musonera Euphrem, umuyobozi wa IPRC East, avuga ko aba banyeshuri ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura, kwiga bashyizeho umwete kandi baharanira gukora umurimo unoze.

Ati “Batojwe kurangwa n’umurimo unoze, kuko n’insanganyamatsiko yagendeweho yagiraga iti ‘rubyiruko twige umwuga twihangire umurimo’.Tubashishikariza guhindura imyumvire bakumva ko bagomba gukora umurimo unoze, kandi abantu bakabagirira icyizere. Tuzakomeza kubaba hafi, no guharanira ko babona amasomo n’ubumenyingiro bakeneye, uko bikwiye.”

Ngarambe Sylvere, ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu Karere ka Ngoma, wari unahagarariye ubuyobozi bw’akarere muri iki gikorwa.

Yasabye abanyeshuri bashya batangiye kwiga muri iri shuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba, gukoresha aya mahirwe yo kwiga imyuga bahawe, akazababera isooko yo kwihangira imirimo.

Ati “Imyuga n’ubumenyingiro ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ishyizemo imbaraga kuko ababyize neza bafite intego, bafite za ndangagaciro tubatoza mu itorero nta bwo bashobora kuba abashomeri, ahubwo bahanga imirimo, bakanaha abandi akazi.”

Yagize ati “Ubundi intore ni nkore neza bandebereho, ni yo mpamvu tubatoza umuco wo kubaha, gukora neza, kwiga neza, gukunda umurimo no kuwunoza, no guhanga udushya.”

Aba banyeshuri basaga 294 batangiye kwiga muri IPRC East, mu mwaka w’amashuri wa 2017-2018, basanze iri shuri rikuru ryigisha amasomo y’ubumenyingiro mu mashami arimo amahoteri n’ubukerarugendo, ubwubatsi, ubukanishi n’ubumenyi n’ikoranabuhanga (ICT), ryari risanzwe ryigirwamo n’abanyeshuri basaga 500, mu cyiciro cya Diploma.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE