2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyizihirijwe no mu mashuri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 07:33:05

 
Share on:
 
Yasuwe:48
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangijwe ku mugaragaro tariki ya 30 Nzeri 2017 mu muganda rusange wasozaga uko kwezi, cyanizihirijwe mu mashuri nk’uko byari muri gahunda.

JPEG - 390.4 kb
Aha ni mu muganda ngarukwakwezi ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

Icyo cyumweru cyizihijwe hatangwa ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no gutoza abanyeshuri kwanga amacakubiri no kuyirinda.
Nk’uko byemezwa na bamwe mu banyeshuri, ngo ibi biganiro byatanzwe mu mashuri ku munsi wa gatanu, bakaba baribukijwe icyahungabanyije ubumwe bw’Abanyarwanda n’intera ikomeje guterwa mu kongera kwiyunga kw’Abanyarwanda.

Munezero Annette ni umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Gitarama, avuga ko bahawe ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge ndetse bakanahabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.

Ati “Abarezi bacu batuganirije ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda batwibutsa ko ari icyumweru cyo kwizihiza ubwiyunge mu banyarwanda. Batubwiye icyahungabanyije ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko batwizeza ko hari intera bugezeho mu mibanire y’Abanyarwanda.”

Kayihura Cedric we wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya, avuga ko ku munsi wa gatanu abanyeshuri bashyizwe hamwe bakaganirizwa n’abarezi babo ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ngo basabwe kwirinda amacakubiri no gushimangira ubumwe mu banyeshuri bagenzi babo, abo baturanye n’Abanyarwanda muri rusange, bakiyumva nk’Abanyarwanda aho kwita ku moko yazanywe n’abazungu.

Ati “Jye n’ubundi icyo nshyize imbere ni uko nibona nk’Umunyarwanda n’abandi nkabafata nk’Abanyarwanda, nkumva ko icyo duhuriyeho ari igihugu, umuco n’ururimi kandi nkabafata nk’abavandimwe.”

Mukanyandwi Fausta ni Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gitarama, yabwiye Imvaho Nshya ko n’ubundi basanzwe bagira umwanya wo kuganiriza abana ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ariko ko ku munsi wa gatanu wo babikoze mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangijwe tariki ya 30 Nzeri 2017.

Ati “Ku munsi wa gatanu amashuri yose urebye yakoze ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyabuhariwe, na twe mu rwunge rw’amashuri rwa Gitarama twarabikoze, ndetse tunakora n’ibitaramo.”

Umuyobozi w’ishuri avuga ko ibiganiro nk’ibi bifasha abanyeshuri gusobanukirwa neza amateka igihugu cyanyuzemo harimo n’abahungabanyije ubumwe bw’Abanyarwanda.

Avuga kandi ko bifasha abarezi kumenya uko abana batekereza ku bijyanye n’amateke igihugu cyanyuzemo, kuko usanga bafite amatsiko yo kumenya byishi ku byabaye batarabaho no ku byabaye bakiri bato.

Mukanyandwi kandi avuga ko uretse ibiganiro n’abanyeshuri, habayeho igitaramo cyizihijwe n’imivugo ndetse n’imbyino ku bumwe n’ubwiyunge, zahimbwe n’abanyeshuri ubwabo.

Icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda cyatangijwe tariki 30 Nzeri 2017 mu Muganda ngarukakwezi, aho Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko iki cyumweru cyavuye mu byifuzo by’Abanyarwanda, basabye ko hajyaho igihe cyihariye kigenewe kuzirikana ku bumwe n’ubwiyunge. Akomeza avuga ko gifite intego zitandukanye, zirimo kongera kuzirikana ku rugendo Abanyarwanda banyuzemo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bikabatera imbaraga zo kubusigasira, bikaba n’umwanya wo gutekereza ku rugendo rwo gukomeza kubaka umuryango nyarwanda ubanye neza kandi usabana.

Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kandi kizizihizwa mu mashuri, ahateganyijwe ibiganiro bigenewe abanyeshuri n’igitaramo cy’ubumwe n’ubwiyunge, cyane cyane batozwa kwanga amacakubiri no kuyirinda. Hanateganyijwe amarushanwa y’ibihangano ku bumwe n’ubwiyunge bigamije gusuzuma urwego ababyiruka mu mashuri bagezeho mu kumva ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya gahunda yashyizweho mu mashuri yo kuganira ku bumwe n’ubwiyunge.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE