2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Leta na Kiliziya dukorera Abanyarwanda-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 07:19:56

 
Share on:
 
Yasuwe:259
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta na Kiliziya basenyera umugozi umwe, kuko bose bakorera Abanyarwanda, ayo akaba ari amahirwe abantu badakwiye gupfusha ubusa.

JPEG - 261.4 kb
Perezida Paul Kagame uwa kabiri uhereye ibumoso akurikiwe na Madamu Jeannette Kagame, Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Musenyeri Philippe Rukamba ubanza ibumoso

Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 ubusaserodoti bugeze mu Rwanda, wabereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga ejo hashize tariki 7 Ukwakira 2017, aho yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.

Umukuru w’Igihugu avuga ku bufatanye, yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ibiganiro yagiranye na Papa Francisco ari amahirwe ahuriweho mu bufatanye bwa Kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda mu mateka y’Abanyarwanda akomeye bitanga amahirwe yo kwiga amasomo, ari naho yavuze ko Papa Francisco yateye intambwe yemera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 265.5 kb
Bamwe mu bihayimana bitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda

Ati “Muri ayo masomo aturuka mu mateka yacu tuvanemo imbaraga, tuvanemo kumenya ku buryo bidufasha mu bufatanye no guteza igihugu imbere ariko no guteza imbere imikorere myiza mu idini, muri Kiliziya Gatulika cyangwa se no mu bufatanye kuko twasanze ari Leta na Kiliziya dusenyera umugozi umwe, dukorera Abanyarwanda, dukorera abakirisitu mu buryo bumwe. Ayo mahirwe nta bwo twazayapfusha ubusa.”

Umukuru w’igihugu yashimiye Papa Francisco ayo mahirwe yahaye u Rwanda yo kugira ngo habeho imyumvire mishya, ubufatanye bushya no gukora neza biturutse mu buryo yumvise icyo kibazo n’ibisubizo binyuze muri izo nzira biturutse mu kureba imbere, kureba kure, kureba ibiha agaciro abantu no kubaha izo mbaraga zo kugira ngo abantu batere imbere bose.

Yibukije ko inzira yo kugendera hamwe, gukorera hamwe hagati ya Kiliziya na Leta ikwiye gukomeza gutezwa imbere kuko abantu basangiye byinshi.

Ati “Twese dusangiye byinshi, dusangiye ubunyarwanda, kuba abantu, dusangiye no kuba twakwifuza kuba abantu bazima biha agaciro kandi bareba imbere kurusha kureba inyuma cyane, tureba umunyarwanda tutareba ngo ari muri he dini?”
Perezida Kagame yagaragaje ko hari amahirwe yo gufashanya, kuzuzanya byungukira buri wese, nta munyarwanda usigaye inyuma.

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Philippe Rukamba, yashimiye abapadiri bitwaye neza bagize ubutwari bwo gutabara abari mu kaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kiliziya Gatulika yongeye gusaba imbabazi
Musenyeri Philippe Rukamba yavuze ko yubile ibibutsa kongera gusaba imbabazi z’ibyaha by’abapadiri cyane cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Turasaba imbabazi nk’Abepisikopi banyu. Uruzinduko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriye i Vatikani agahura na Papa Francisco, mu itangazo i Vatikani bakoze Papa yasabiye imbabazi abakirisitu, Abiyeguriyimana n’abapadiri birengagije inshingano zabo bagaha urwaho urwango n’inabi bagatatira batyo umuhamagaro wabo.”

Akaba yavuze ko abepisikopi bongeye gusabira imbabazi bagenzi babo imbere y’Imana, ubwiyumanganye bwinshi imbere y’Abanyarwanda n’imbere y’abantu bose kubera ko batitwaye neza.

Ati “Turasaba imbabazi dutekereza n’amagambo yose cyangwa ibikorwa byaba byaratumye Kiliziya itagaragara mu nzira y’urukundo n’ineza yagombaga kugira. Turasaba imbabazi dusaba n’Imana imbaraga kugira ngo Kiliziya yacu irusheho kuba urumuri rumurikira imitima y’Abanyarwanda, igihugu cyacu kimakaze umuco w’amahoro ubumwe n’ubwiyunge giharanira iterambere ryo ku mutima no ku mubiri.”

Abanyarwanda bahawe ubupadiri bwa mbere tariki 7 Ukwakira 1917, ni Barthazar Gafuku uvuka i Zaza na Donat Reberaho uvuka i Save.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE