2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rwamagana:Igikombe cy’imihigo cyakiranywe ibyishimo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 07:12:06

 
Share on:
 
Yasuwe:397
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bakiranye ibyishimo byinshi igikombe cy’imihigo y’umwaka wa 2016/2017, Akarere kabo kegukanye ku nshuro ya mbere, ejo hashize kuwa 6 Ukwakira 2017.

JPEG - 348.7 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, ashyikiriza igikombe abaturage (Foto Hakizimana Y)

Nyuma y’uko Akarere ka Rwamagana bitangajwe ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, abaturage bo muri aka karere bagiye gusanganira Umuyobozi w’aka karere wari uzanye igikombe yashyikirijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mukamurigo Anastasie, umwe mu baturage bahamya ko bashimishijwe n’intsinzi Akarere kabo kagize mu mihigo, yagize ati “Dushimishijwe n’uko tuje ku mwanya wa mbere mu gihugu, ndakeka mu mateka ya Rwamagana ari ubwa mbere bitubayeho.
Ni intsinzi ikomeye ku banyarwamagana, isomo bidusigiye ni uko abantu bakoze cyane kugira ngo tube aba mbere bagomba gukomeza gukora cyane, kugira ngo tugumane umwanya wacu.”

Undi muturage witwa Uwamurera Amina, na we yagize ati “Ni ubwa mbere tubonye igikombe ku rwego rw’igihugu, mu myaka yashize twazaga mu myanya ya nyuma ariko ubu tubaye aba mbere ni ibintu twishimiye. Kimwe mu byo twagezeho ni uko mu karere kacu twabonye imihanda.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abakozi b’Akarere guharanira ko iki gikombe kigeze bwa mbere mu karere kabo kigomba kuhaguma.

Yagize ati “Ubu ntidusubira inyuma, namwe mubimenye kandi iki gikombe nzagishyira ahantu hose abaturage n’abakozi bazajya bakibona, kugira ngo turusheho gukorana umurava, duharanira ko ibyo twagezeho tugomba kubishyigikira.”

Inzego zose zo muri aka karere zasabwe kunoza ibyo zikora, buri wese agakorera ku muhigo wo kuba indashyikirwa, kugira ngo imihigo y’umwaka wa 2017/2018 bahize nayo bazayese yose, igikombe cy’imihigo kigume iwabo.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE