2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hakwiye imikoranire mu kwesa imihigo-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 07:08:49

 
Share on:
 
Yasuwe:20
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi mu nzego za Leta ko hari ibikwiye guhinduka, hagashyirwa imbere imikoranire hagati y’inzego, ko ari bwo abantu bazagera ku byo bifuza.

JPEG - 331.4 kb
Perezida Paul Kagame, uwa 5 uturutse ibumoso, ari kumwe n’abayobozi b’uturere bahawe ibikombe, n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu

Umukuru w’igihugu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, ejo hashize tariki 06 Ukwakira 2017, ubwo yayoboraga igikorwa cyo kwesa imihigo no kumurika ibyagezweho bikubiye mu mihigo y’umwaka ushize w’ingengo y’imari 2016/2017, no guhiga ibizakorwa muri uyu mwaka wa 2017/2018.

Perezida Kagame yavuze ko imihigo atari umugenzo, ahubwo ari ibikorwa bishingiye ku ntego n’ibipimo bifatika bigamije kugaragaza uko abaturage batera imbere, n’uburyo bahinduka mu buzima bwabo.

Yavuze ko hakwiye imikoranire, maze abwira abayobozi ati “Nsanga hari ibikwiye guhinduka, mugashyira imbere imikoranire hagati y’inzego kandi tubisubiyemo kenshi, imikoranire hagati y’inzego nta bwo iranozwa neza. Nta bwo twagera ku byo twifuza hatari imikoranire, duhora twibutsa ko ari ugutahiriza umugozi umwe, iyo bitagenze bitya, umuturage ni we utakaza, kuko ni we ugerwaho n’ingaruka, kuko ni bo bagerwaho n’ibibazo by’uburwayi, inzara n’ibindi.”

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame asanga ibikorwa bijya mu mihigo byaba bigamije kongera umusaruro cyane cyane mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, aho yavuze ko hari ibikwiye guhinduka, abafashe umwanya wa nyuma bakikosora.

Yagize ati “Uburyo imihigo itegurwa no kongera imyumvire n’agaciro kayo, bikwiye guteganywa bigakorwa neza kandi bikagirira akamaro Abanyarwanda.”
Muri iki gikorwa, Perezida Kagame yatanze ishimwe ku turere 3 twahize utundi, aho ku mwanya wa mbere haje Rwamagana yabonye amanota 82.2%, ikurikirwa na Musanze ifite 81.2%, ku mwanya wa gatatu haza Akarere ka Huye kagize 80.5%.

Akaba yaranaboneyeho kugaya abayobozi batanga serivise mbi, yihanangiriza abagifite imikorere mibi yo kutakira neza ababagana, kuko bigira ingaruka ku baturage, bagakomeza kudindira.

Ati “Abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze, mutange serivisi nziza ku baturage kuko ari ngombwa, kandi ni inshingano zanyu, imyanya mufite nta bwo ibaha uburenganzira bwo kutakira neza abaturage, ni inshingano mufite.

Nk’ubu abaturage bashaka kwishyura ubwisungane mu kwivuza bahora baganya binubira servise bahabwa, aho usanga batonze imirongo, aho kandi umuyobozi ashobora kuza mu kazi igihe cyose yishakiye, yahagera akakira bake bashoboka, bagera kuri 30%, ari nako areba ku isaha, igihe cyo gutaha cyagera, abasigaye 70 bagasubirayo atabakiriye bagakomeza gusiragizwa.”

Ku birebana n’uko imihigo y’umwaka ushize w’ingengo y’imari yashyizwe mu bikorwa, Minisitiri w’Intebe Dr. Edward Ngirente, yifashishije imibare yagaragaje ishusho y’ibyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa.

Bimwe byagezweho harimo ahubatswe hakanasanwa imihanda mishya ifite uburebure bwa Kilometero 83, imiryango isaga 160,000 igezwaho umuriro w’amashanyarazi, gahunda yo kuhira imyaka mu mirima hifashishijwe ikoranabuhanga rihendutse aho ubuso bwiyongereye bukagera kuri hegitari 598, gutera amashyamba ku buso busaga 4,753 kwinjiza imisoro n’amahoro, n’ibindi.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE