2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Ababaruramari b’umwuga 150 barigira hamwe icyabafasha kunoza imikorere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 11:50:34

 
Share on:
 
Yasuwe:81
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abacungamutungo n’ababaruramari bagera ku 150 bateraniye mu karere ka Rubavu bahabwa amahugurwa abafasha kugira ubumenyi butuma umutungo wa Leta urushaho gucungwa neza, ndetse n’ibibazo bya hato na hato bikomoka ku kudacunga neza umutungo bigakumirwa.

JPEG - 244.5 kb
Ababaruramari b’umwuga bemeza ko amahugurwa abafasha kujyanisha ubumenyi bwabo n’igihe(Foto Iyaremye Y)

Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ibaruramari ry’umwuga mu Rwanda, ICPAR, hagamijwe gufasha ababaruramari b’ibigo bitandukanye kurushaho kunoza inshingano zabo neza.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, nabwo bwagize uruhare muri aya mahugurwa, buvuga ko kugira ngo ibaruramari ry’umwuga rikorwe neza, hagomba amahugurwa ahagije ku bashinzwe ibaruramari babigize umwuga, ndetse no kongera umubare wabo kugira ngo bagendane n’umuvuduko w’iterambere.

Komiseri Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Tusabe Richard, yashima ikigo ICPAR ku ruhare igira mu kuzamura uyu mwuga, bikanatuma imisoro irushaho gutangwa neza.

Yagize ati “Kuba iki kigo kiriho biradufasha cyane, byatangiye kuzamura umusaruro w’imisoro yinjira bitewe n’uruhare rwabo, mu kumvisha aho bakorera ibyiza byo gukora neza ibijyanye n’imari mu buryo bwa kinyamwuga, ubukangurambaga k’ukutanyereza imisoro cyane ko uwahuguwe aba azi ibyo akora neza, kandi baracyawutanga.”

Tusabe yakomeje avuga ko akurikije ibihe u Rwanda rwanyuzemo bigatuma ibintu bisa naho bitangiriye hasi cyane, hakenewe umubare mwinshi w’ababaruramari b’umwuga.

Sophie Kayiganwa, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, asanga uku guhugurwa bifasha cyane mu gucunga neza umutungo, kandi bikagabanya n’amakosa yaterwaga n’ubumenyi buke.

Yagize ati “Hari ubwo twakundaga gukora amakosa akenshi kubera tutazi neza impinduka zigenda zibaho mu byo dukora, tugahora mu bintu bimwe, ariko mu gihe iki kigo kimaze gikora gifasha ababaruramari ubona ko hari ibyagiye bihinduka nko mu mikorere.

Ikindi guhura n’abo mukora umwuga umwe mukaganira, bituma ibyo mukora mubihuza noneho ibigenewe umuturage bikamugeraho nk’uko bikwiye.”

Umuyobozi wa ICPAR Bosco Mkombozi Karake, avuga ko iyi gahunda biyemeje izabafasha kugera ku mubare munini w’ababaruramari babigize umwuga, cyane ko banakenerwa n’inzego nyinshi mu gihugu.

Yagize ati “Iyi gahunda aho tuyitangiriye tubona igenda itanga umusaruro cyane, kuri ubu turiga ku kubafasha kujyana n’igihe tugezemo, uburyo bakoragamo mu myaka yashize bwarahindutse hari porogaramu zigenda ziza nshya zo kwifashisha.
Hari amahame mashya agenda yiyongera, ubu rero dukurikije ibihe tugezemo turaganira ku gukora bijyanye n’igihe tugezemo.”

Aya mahugurwa y’ababaruramari b’umwuga ku nshuro ya 6, afite insanganyamatsiko igira iti “ Umubaruramari mu gihe kigezweho.”

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE