2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburengerazuba:Ikibazo cy’inzererezi kizakemuka ku bufatanye bw’inzego zose-Bosenibamwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 11:43:05

 
Share on:
 
Yasuwe:127
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco Bosenibamwe Aimé, arasaba inzego zose guhuza imbaraga mu gushakira umuti ikibazo cy’ubuzererezi.

JPEG - 422 kb
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco Bosenibamwe Aimé (Foto Vestine D)

Mu nama y’intara y’Uburengerazuba yabereye mu karere ka Karongi, ku wa 4 Ukwakira 2017, ihuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’intara, abafatanyabikorwa, n’abikorera, igamije kwiga ku miyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage, hagarutswe ku kibazo cy’abana b’inzererezi kitarabonerwa umuti kugeza magingo aya.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco Bosenibamwe Aimé, yavuze ko Leta yifuza ko mu gihe kitarambiranye ikibazo cy’ubuzererezi cyaba cyabonewe umuti urambye.

Bosenibamwe yibukije abitabiriye iyo nama ko Leta yonyine itabyishoboza, asaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko asaba abanyamadini.

Yagize ati “Hari ibigo bigiye kwagurwa inyubako nka Iwawa na Gitagata, gusa ikibazo si ukwagura ahubwo ikibazo ni ugukumira, dufite gahunda yo gufata inzererezi zose, Iwawa tuhafite urubyiruko ibihumbi bine, Gitagata dufite abana bari munsi y’imyaka 17 bagera kuri 41, Gikondo dufiteyo 1800.

Igihe cyose dufite abantu babangamira umudendezo w’abandi waba ufite imyaka 40 cyangwa 50 turagufata tukajya kukugorora, kuko kugorora umuco nta bwo bijyana n’imyaka”.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, avuga ko ikibazo kijyanye n’imyifatire idahwitse y’urubyiruko n’abakuze, ahanini giterwa no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no guta indangagaciro, ibi bikaba bikwiye gufatirwa ingamba kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange.

Ati “Ni akazi gakwiye gutangira muri ya minsi 1000 kuva umubyeyi agisama, uko yitwara, uko abaho ni byo bizatera uko umwana azavuka, uko uwo mwana arerwa mu bijyanye n’uburere n’ubwenge, mu bijyanye n’umuco.

Ibyo ni ibintu by’ingenzi, kugira ngo turebe ko umwana w’umunyarwanda ubyiruka wese anyura mu nzira ikwiye, inzira y’uburere bukwiye, burimo no kwiga kugira ngo agire ubumenyi n’ubushobozi bumushoboza kuzikorera no gukorera igihugu”.

Zigiranyirazo Justin, wari uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Karongi, yavuze ko guca ubuzererezi ari ikibazo kireba cyane itorero n’abandi bafatanyabikorwa.

Ati “Biratubabaza cyane kubona umwana aba mu muhanda, amatorero rero dufite uwo murimo wo kugarura abana mu muryango ariko cyane cyane tukanita no ku buzima bw’uwo muryango kuko igituma uwo mwana ava mu muryango ni uko haba habaye ikibazo.

Ni ngombwa ko itorero tugira uruhare rukomeye cyane kugira ngo umwana abe mu muryango ave mu muhanda, hibandwa ku cyatumye ava mu muryango”.

Yakomeje asaba abikorera, abafatanyabikorwa n’inzego bwite za Leta gukorera hamwe, bagahuza imbaraga kugira ngo intego yo guca burundu ubuzererezi mu Rwanda igerweho.

Bamwe mu bana b’inzererezi bo mu mugi wa Karongi, bagaragaza ko nabo ubwabo batishimira ubuzima babamo, ariko ngo bisangamo bitewe akenshi n’imibereho igoye yo mu miryango bakomokamo.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE