2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo:Ingabo z’igihugu zahaye amatungo magufi abagore bahagarariye abandi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 11:36:00

 
Share on:
 
Yasuwe:56
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ingabo z’igihugu zikorera mu ntara y’Uburengerazuba, zahaye ihene abagore bahagarariye abandi mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere bahereye kuri duke.

JPEG - 354.2 kb
Abagore bahawe ihene biyemeje kuzifata neza zikazabafasha kwikura mu bukene (Foto Hitimana S)

Ni gahunda ingabo z’igihugu zatangiriye mu karere ka Gatsibo, ariko bikaba biteganyijwe ko izagezwa mu turere twose uko ari 7 tugize intara y’Uburasirazuba, aho biteganyijwe ko hazatangwa ihene 70.

Mu muhango wo gutanga aya matungo, abagore bo muri aka karere ka Gatsibo basabwe kuzibyaza umusaruro bakiteza imbere, ndetse bakereka abandi ko umuntu ashobora guhera kuri duke afite akiteza imbere.

Maj. Mfuranzima Jean Claude, ushinzwe guhuza ingabo z’igihugu n’izindi nzego mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, yavuze ko nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zitsinze urugamba rw’amasasu zikabohora u Rwanda, ubu urugamba rusigaye ari urwo gufasha abaturage kwiteza imbere, kandi ngo bizagerwaho.

Yagize ati “Umuco w’igisirikare cy’u Rwanda rw’iki gihe ni ubufatanye n’abaturage. Intambara y’amasasu twayifatanyije n’abaturage, ubu rero muzatwumva mu bikorwa bitandukanye dufatanya mu ntambara zigezweho zijyanye no guharanira imibereho myiza, ubukungu no guharanira iterambere muri rusange.”

Maj. Mfuranzima yakomeje asaba abagore by’umwihariko guharanira kugira icyo bakora kibinjiriza amafaranga, ibi bikazatuma barushaho kuzuzanya n’abagabo babo, aho guhora bateze ko ari bo babatunga 100%.

Ati”Abagore murashoboye, ntimugatinye guhera ku mishinga mito mito ibinjiriza, kuko hari ingero zifatika z’abatangiriye kuri bike cyane nyamara bakiteza imbere.
Iyo ufite icyo winjiza binatuma nta n’uwagusuzugura, umugabo wawe akakubonamo umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’umuryango, icyo atabonye ukakizana, bityo ituze rigataha mu rugo.”

Abahawe aya matungo bishimiye igitekerezo kiza ingabo zagize, banavuga ko itungo rigufi nk’iri rigira uruhare mu guhindura imibereho y’umuryango, bityo bakaba badashidikanya ko bagiye kwiteza imbere.

Mukabarora Angelique, yagize ati “Twe dutuye mu cyaro tuzi akamaro k’itungo nk’iri. Rigoboka umuntu iyo umunyeshuri hari ibyo akeneye, rifasha mu kubona amafaranga mu buryo bworoshye kandi rinatanga agafumbire imboga zikamera hafi y’urugo, n’ibindi.”

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gatsibo Mukamwiza Elevanie, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi ku mikoranire y’inzego z’abagore n’ingabo z’igihugu.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE