2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abahawe impamyabumenyi 2008 na 2009 barasaba ko zihindurwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 11:26:30

 
Share on:
 
Yasuwe:1038
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu myaka ya 2008 na 2009 bagahabwa impamyabumenyi zisoza amashuri yisumbuye (A2) barasaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kuzibahindurira kuko zikomeje kubatera ibibazo mu gihe bifuza kwiga kaminuza cyangwa mu gihe basaba akazi.

JPEG - 202.2 kb
Bamwe mu banyeshuri barifuza ko REB ibahindurira impamyabumenyi yabahaye ikabaha iziriho amanota

Nk’uko bisobanurwa na bamwe muri bo bahuye n’ibibazo ku bw’izi mpamyabumenyi, cyane cyane abarihirwa za kaminuza n’amashuri makuru n’Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), bavuga ko mu gihe cyose bagiye gutanga ibyangombwa bisabwa ngo bahabwe buruse n’iki kigega, bakunze guhura n’ikibazo cy’Impamyabumenyi zabo mu gihe abandi bo mu yindi myaka bo nta kibazo bahura na cyo.

Umwe yagize ati “Jye nabonye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye muri 2008, nayijyanye kuri FARG mu byangombwa nasabwaga kugira ngo mpabwe buruse yo kwiga kaminuza, mpura n’ikibazo cy’uko itagira amanota uretse inyuguti zigaragaza amagarade, bansubiza muri REB kubazanira amanota.”

Uyu munyeshuri avuga ko yasiragiye muri REB inshuro nyinshi ashaka amanota ye ariko bakamusubiza ko Impamyabumenyi ye yemewe nta kindi kibazo igomba kugira.
Gusa avuga ko yaje kuyahabwa ariko byatinze abo baziye rimwe baramaze guhabwa igisubizo na FARG ko izabarihira kuko bari bujuje ibisabwa.

Undi na we warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009 avuga ko yahuye n’ikibazo ubwo yasabaga buruse ya FARG yo kwiga kaminuza n’amashuri yisumbuye, aho yasubijwe muri REB gushakayo amanota ye kuko atagaragara ku mpamyabumenyi kimwe n’abandi barangije amashuri muri iyi myaka yavuzwe haruguru.

Ibi rero ni byo abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu myaka ya 2008 na 2009 bashingiraho basaba REB kubahindurira impamyabumenyi bahawe, ikabaha izindi zuzuye ziriho amanota ndetse n’amagarade nk’uko n’izindi zibifite byombi.
Imvaho Nshya yifuje kwigerera ahakorera FARG ngo isobanuze uko ikibazo giteye inamenye niba ibyo abanyeshuri bavuga ari ukuri.

Umukozi muri FARG ushinzwe kwandika no kwakira ibyangombwa byabasaba kurihirwa na FARG mu mashuri makuru na kaminuza, Udahemuka Jean de Dieu, yatangaje ko koko icyo kibazo bajya bahura na cyo ku banyeshuri bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye mu myaka ya 2008, 2009 na 2010 kuko zigaragaza inyuguti z’amagarade ariko ntizigaragaze amanota, ngo bikaba bigoye kumenya amanota abana bafite kugira ngo harebwe niba bujuje asabwa mu kwiga kaminuza.

Ati “Impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye mu myaka ya 2008, 2009 na 2010 ntizigaragaraho amanota, kandi mu byo dushingiraho twemerera umunyeshuri kurihirwa na FARG harimo n’umubare w’amanota, tutayabonye rero tukabona garade gusa nta bwo biba byuzuye, ni yo mpamvu tubasubiza muri REB kutuzanira amanota mu gihe ababifite byombi bo twakira dosiye zabo tukazisuzuma.”

Udahemuka avuga ko iki kibazo bagishyikirije REB, bikagaragazwa n’amabaruwa bayandikiye mu bihe binyuranye babagaragariza abana baje gusaba buruse ya FARG bafite ibyo bibazo by’amanota.

Nk’uko ayo mabaruwa yagaragarijwe Imvaho Nshya, yerekana ko imwe yakiriwe na REB tariki ya 08 Nzeri 2017, isaba kubaha amanota y’abanyeshuri 679 bafite impamyabumenyi zitariho amanota ariko iriho amagarade n’indi yakiriwe na REB ku itariki ya 19 Nzeri 2017, isaba kuyiha amanota y’abanyeshuri 193 nabo bafite impamyabumenyi ziriho amagarade ariko zitagira amanota.

Ku bijyanye n’iki kibazo, Gasana Janvier, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB, avuga ko iki kibazo atakizi kandi atarakigezwaho n’urwego na rumwe, gusa akemeza ko agiye kubaza ababishinzwe n’abandi babikoramo kugira ngo niba gihari kizashakirwe igisubizo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE