2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Goalball: Ikipe y’u Rwanda irimo kwitegura imikino y’Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 08:18:10

 
Share on:
 
Yasuwe:85
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino w’abafite ubumuga bwo kutabona “Goalball” yatangiye umwiherero yitegura imikino y’igikombe cy’Afurika “2017 IBSA Goalball African Championships” izabera i Sharm el Sheikh mu Misiri kuva tariki 14-24 Ukwakira 2017.

JPEG - 134.4 kb
Ubwo ikipe y’igihugu y’umukino wa Goalball yitabiraga igikombe cy’Afurika i Nairobi muri Kenya muri 2013

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Munyurangabo Joseph yatangaje ko uyu mwiherero w’imikino y’Afurika watangiye ejo hashize ku wa Kane tariki 05 Ukwakira 2017 ugenda neza kandi n’abakinnyi bameze neza.

Munyurangabo wungirijwe na Sibomana Aimable ahamya ko bafite intego yo gushaka itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi cyo muri 2018 “2018 IBSA Goalball World Championships” izabera i Malmo muri Suwede kuva tariki 03-09 Kamena 2018.
Iyi kipe y’u Rwanda irimo gukorera imyitozo muri Salle ya NPC, i Remera aho bakora kabiri ku munsi. Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika iheruka kubera i Nairobi muri Kenya mu 2013, ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye ku nshuro ya mbere yegukanye umwanya wa kane inyuma ya Algerie yatwaye iki gikombe, Misiri ya kabiri na Maroc yabaye iya gatatu.

Iyi kipe y’igihugu y’abafite ubumuga bwo kutabona mu mikino ya “All African Games 2007” yabereye i Alger muri Algeria mu 2007 yabaye iya 6 mu bihugu bitandatu byari byitabiriye.

Abakinnyi 8 bari mu mwiherero
Hari abakinnyi 8 bazavamo 6 bazifashishwa muri iyi mikino ari bo Twizerimana Jean Pierre, Ngabonziza Jean Claude, Gisagara Etienne, Munyaneza Ernest, Mugisha Vincent, Dushimirimana Zacharie, Sibomana Theogene na Ikuzwe Callixte.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE