2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Taekwondo: Abakinnyi bazitabira shampiyona y’isi bakomeje imyiteguro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 08:11:16

 
Share on:
 
Yasuwe:82
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakinnyi 6 bagomba kwitabira shampiyona y’isi mu mukino wa Taekwondo mu cyiciro cy’abafite ubumuga “World Para Taekwondo Championships 2017” izabera i Londres mu Bwongereza tariki 19 Ukwakira 2017.

JPEG - 93.7 kb
Umutoza Bagire ari kwereka umukinnyi ibyo agomba gukora (Foto Bugingo F)

Kuri ubu aba bakinnyi batangiye umwiherero aho bakorera imyitozo i Muhanga muri Salle irimo ibikoresho, ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo “RTF” ryubakiwe n’Ikigo cy’abanya Koreya wa “KOICA”.

Nyuma yo gutangira umwiherero tariki 01 Ukwakira 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu Bagire Alain Irene yatangaje ko abakinnyi bameze neza uretse umwe ufite uburwayi ariko budakanganye. Yakomeje avuga ko n’ubundi bari baratangiye gukora bisanzwe bari i Kigali ariko ko ubu bakora kabiri ku munsi amasaha 5.

Yagize ati “Turimo kubaha imyitozo y’ibanze, mu minsi ya nyuma bazaba bakora imyitozo ijyanye no kurwana” . Avuga ku rwego rw’aba bakinnyi, Bagire yerekanye ko n’ubwo batamaze igihe kinini bakina uyu mukino ariko niba babasha kwegukana imidali ya zahabu mu mikino y’Afurika byerekana ko bari ku rwego rwiza.
Bafite intego yo kwegukana imidali

Bagire yavuze ko ubu ari aba mbere muri Afurika. Ati “Turashaka kuzitwara neza tugahesha ishema u Rwanda n’Afurika”. Anavuga ko kwitwara neza muri shampiyona y’isi bizabaha n’amahirwe yo kuzitabira shampiyona y’isi umwaka utaha wa 2018.
Uretse kandi kwitabira shampiyona y’isi y’umwaka utaha bizatuma aba bakinnyi bongera amanota azabahesha itike yo kwitabira imikino Paralempike 2020 izabera i Tokyo.

Abakinnyi bari mu mwiherero
Aba bakinnyi ni Rukundo Consolée, Niringiyimana Jean Claude, Bizumuremyi Jean Marie Vianney, Imanirakiza Jean Pierre, Nikwigize Jean De La Croix na Tuyishime Elièzer.

Ubu aba bakinnyi ndetse n’abazaherekeza bakaba barimo gushakirwa ibyangombwa aho bagomba kwerekeza mu Bwongereza tariki 17 Ukwakira 2017.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE