2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Komisiyo ya Sena mu by’umutekano yahuye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 04:05:00

 
Share on:
 
Yasuwe:124
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagize komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubufatanye n’umutekano basuye Polisi y’u Rwanda aho bakiriwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.

JPEG - 216.5 kb
Abasenateri bagiranye ibiganiro mpaka n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda

Bayobowe na Michael Rugema, aba basenateri bagiranye ibiganiro mpaka n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bikaba byaribanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahame ya Leta mu kurwanya Jenoside ndetse n’ibifitanye isano n’ingengabitekerezo yayo.

IGP Gasana yavuze ko Jenoside ari ikintu kibi cyane Polisi yitaho mu kurwanya.
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere ibyo kongera ubumenyi nk’igishobora kugeza Polisi y’u Rwanda ku bunyamwuga, bikaba byaranafashije kurwanya no gukumira Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko kurwanya bi byaha byibasira inyoko muntu ari igikorwa gihurirwaho, gisaba ubushake buhoraho ku bo bireba bose barimo n’abaturage kugira ngo harwanywe Jenoside byimbitse ndetse n’ibyaha byose bishobora kuyiha urwaho.

Imibare itangazwa na Polisi igaragaza ko uko imyaka ihita ibyaha bifitanye isano na Jenoside bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara, ariko amagambo y’urwango avugwa hifashishijwe ikoranabuhanga yo aracyagaragara, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka.

Senateri Rugema yavuze ko uruzinduko rwabo rwari rugamije kuganira na Polisi bakaganira ku byaha bifitanye isano na Jenoside no gushakira hamwe ingamba zo gukumira no kurwanya bimwe muri byo bikigaragara.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ifite uruhare runini mu kurwanya Jenoside, ni yo mpamvu twaje hano ngo turebere hamwe ingamba twafata ngo turwanye iki cyaha kibasira inyoko muntu, ngo tunarebe uko twarandura imizi y’ingengabitekerezo yacyo.”

Yakomeje avuga ati “Polisi iri mu nzego zifite uruhare runini mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ndetse n’ibindi byaha, ibi ni ibyo kwishimira kandi tunejejwe no gukorana nayo mu gukumira no kurwanya n’ibindi byaha kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kugira umutekano n’amahoro.”

Yaravuze kandi ati ”Nk’igihugu cyahuye n’akaga ka Jenoside mu mateka yacyo, tuzakomeza ubu bufatanye.”

UMWANDITSI WACU

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE