2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RBC yisobanuye ku miti yatumije ntiyibone

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 08:01:54

 
Share on:
 
Yasuwe:77
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Ikigo cy’ubuzima, RBC, imbere y’Itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) cyabajijwe aho kigeze gikurikirana ibibazo by’imiti y’ibitaro yaguzwe mu bigo bikora imiti byo hanze ariko imyaka ikaba irenze 8 batarayibona ku buryo bimwe byaburiwe irengero.

JPEG - 276.4 kb
Iburyo ni Dr Nyemazi Jean Pierre, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, hagati ni Dr Jeanine Condo uyobora RBC na Dr Uwinkindi François wungirije muri RBC

Muri raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta 2015/2016 igaragaza ko guhera muri 2009 Ikigo cy’ubuzima, RBC cyatumije imiti ku bigo bine byo hanze birimo iya B D Interanational na Global Drug Facility ari na cyo cyonyine bavuga ko n’ubwo cyatinze kuzana imiti ariko cyayizanye mu gihe ibindi bitarayizana.

Umuyobozi wungirije wa RBC, Dr François Uwinkindi yavuze ko hari kompanyi yakoreraga mu Bufaransa ya BD International baguzemo imiti ariko kugeza ubu iyo kompanyi bayiburiye irengero.

Byasobanuwe ko yaje gucikamo amashami atandukanye bityo babura iyo bakurikirana ariko bari kwifashisha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ngo ibafashe gukurikirana ikirego igihe kizaba cyagejejwe mu nkiko.

Umuyobozi wa RBC, Dr Jeanine Condo yavuze ko ikibazo kiba mu mikoranire n’izo sosiyete zitanga imiti kuko ahanini ziba zaratanzwe n’Umuryango mpuzamahanga Global Fund ko ari zo zemewe gucuruza imiti, bigatuma uwaziguzeho imiti ategereza igihe zizayimuhera nta kuzishyiraho amananiza cyangwa andi masezerano aziremerera.

Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal yagiriye inama ubuyobozi bwa RBC ko mu gihe inzira bateganya gucamo kugira ngo imiti cyangwa amafaranga yayo bigaruzwe bashobora no kwigira aho iyo sosiyete ikorera bakahava ikibazo bagikemuye kuko itaburirwa irengero kandi hakiriho abayiyoboraga.

Mu bindi bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi w’imari ku kigo RBC birimo imiti idakoreshwa ikibitse mu bubiko bw’iki kigo, inzu y’isuzumiro (laboratoire) iri mu kigo cy’ubuziranenge yubatswe itajyanye n’ibikoresho byagombaga kuyishyirwamo n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima yari iri kumwe n’Ikigo RBC byashimiwe uburyo bwiza byubakamo ibigo nderabuzima hirya no hino, biri ku rwego rwiza nk’ibitaro ariko bisabwa gushyiramo ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’ikoranabuhanga rigenzweho.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE