2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Minisiteri y’Uburezi yifuza ko gusenga bigarurwa mu mashuri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 07:15:09

 
Share on:
 
Yasuwe:352
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Uburezi yongeye gusaba ko amasomo mu mashuri yazajya abimburirwa n’isengesho kugira ngo abana bamenyerezwe uwo muco wo gusenga, bityo batinye icyaha n’ikibi cyose.

JPEG - 204.9 kb
Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe amashuri y’nshuke, abanza n’ayisumbuye (Foto Gisubizo G.)

Ibi ni ibyasabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, mu nama yari yahuje iyi Minisiteri, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) abanyamadini n’amatorero mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’amatorero n’amadini mu gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda.

Munyakazi ati “Buriya uburere bw’ababyeyi bwunganirwa n’ubw’abanyamadini kugira ngo wa mwana azavemo umuntu ufite imyitwarire iboneye. Umwana akwiye guhabwa ubumenyi n’indagagaciro zo kubaha Imana, bituma na we ubwe yiyubaha kandi akubaha n’abandi ndetse akagira icyo atinya ku buzima.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yasabye abanyamatorero n’amadini ko uwo muco wasubiraho mu mashuri, mbere y’amasomo hagatangizwa isengesho, kuko asanga bizafasha abanyeshuri gukurana imyitwarire iboneye kandi ishimwa na bose, bakirinda kwishora mu byaha.

Abanyamadini n’amatorero na bo bishimiye iki cyifuzo cya Munyakazi kuko basanga ari inyamibwa, bamwe muri bo batangaza ko ari ingenzi ko umwana ahabwa ubumenyi buzamufasha kwiteza imbere no gutsinda ubujiji ariko akaba ari na ngombwa ko ahabwa n’ubumenyi mu bya Roho (Umwuka).

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, Filipo Rukamba, yishimiye iki cyifuzo na we, afata ijambo ati “Ni byo koko umwana ntakeneye gusa ubumenyi bw’amasomo no kubona ubwenge buzamufasha kwibeshaho, anakeneye ubumenyi mu bya Roho kugira ngo abashe gukura neza yubaha Imana n’abantu, byombi ni ngombwa kandi turishimira ko ubuyobozi na bwo bubishyigikiye.”

N’abandi banyamadini n’amatorero bishimiye iki kifuzo ndetse biyemeza ko mu mashuri bafatanyamo na Leta isengesho rigiye kugarurwamo.

Abanyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya kuri iyi gahunda yo gusenga bamwe bagaragaje ko n’ubundi bari basanzwe batangiza isengesho mbere y’amasomo, naho abandi bakavuga ko bitajyaga bibaho.

Umutoni Dalie wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya, mu karere ka Muhanga, nk’ishuri Diyosezi ya Kabgayi ifatanyamo na Leta kugeza uburezi mu bana b’u Rwanda, yavuze ko mbere y’amasomo babanza isengesho ry’akanya gato rivugirwa muri buri ishuri, Umwarimu akabona kwinjira.

Ati “N’ubusanzwe twe twatangizaga isengesho mbere y’amasomo, tugasengera hamwe twese Umwarimu akabona kwinjira mu ishuri gutanga isomo, hakaba n’ubwo dusenga yanahageze na we tugasengana.”

Murekezi André we yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubaka, avuga ko iyo bamaze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu bajya mu ishuri bagatangira amasomo batabanje gusenga.

Ati “Iyo tumaze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, nta kindi dukora uretse gutangira amasomo, ntidusenga cyangwa ngo tugire ikindi dukora tutabwirijwe na mwarimu.”

Gusa aba banyeshuri bombi basanga gusenga ari byiza mbere yo gutangira amasomo, ngo kuko ari ngombwa kwiragiza Imana mbere yo kugira icyo umuntu akora icyo ari cyose.

Bishimiye ko umuco wo gusenga ugaruwe mu mashuri, n’aho bitabaga bikaba bizajya bikorwa, bakavuga ko bizabafasha gukiza Roho n’umubiri byombi.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE