2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

SLt Seyoboka azitaba Urukiko rwa gisirikare mu Gushyingo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 07:11:29

 
Share on:
 
Yasuwe:204
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Urukiko rwisumbuye rwa gisirikare rwemeje ko Suliyetena (SLt) Seyoboka Jean Claude uherutse kugezwa mu Rwanda avanywe muri Canada aho yari yarahungiye kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho, azongera kwitaba urwo rukiko ruri i Nyamirambo ku wa 3 Gushyingo 2017 kugira ngo aburanishwe ku byaha aregwa.

JPEG - 238 kb
Maitre Kazeneza Theophile ari kumwe n’uwo yunganira SLt Seyoboka Jean Claude uri iburyo (Foto James R.)

Perezida w’Urukiko rwa gisirikare, Lt Col Rusizana Deo, wayoboye iburanisha ry’urwo rubanza ejo hashize ku wa Kane, tariki ya 5 Ukwakira 2017, ryaje gusubikwa, avuga ko mu gihe uregwa afite inzitizi zituma urubanza rudakomeza, rwimurirwa undi munsi bitewe nuko agifitanye ibibazo atarumvikanaho n’umwunganizi we wa mbere Maitre Nkundabatware Albert, ari na yo mpamvu yashatse uwundi wo kumusimbura, Maitre Kazeneza Theophile, bityo ngo akaba ari uburenganzira bwe bwo kunganirwa imbere y’amategeko rukazasubukurwa ku ya 3 Ugushyingo 2017.

Suliyetena Seyoboka w’imyaka 50 yahoze mu Ngabo zatsinzwe (Ex FAR) akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uregwa Seyoboka Jean Claude yoherejwe n’igihugu cya Canada.

Bimwe mu byaha 3 aregwa n’ubushinjacyaha birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, by’umwihariko urupfu rwa Francine n’abana be babiri, n’ibindi.

Ubwo yitabaga Urukiko rukuru rwa Gisirikare, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Capt. Kayihura Kagiraneza bwavuze ko iperereza barimo kurikora ndetse kuva bashyikirizwa idosiye bamaze kuvugana n’abatangabuhamya babiri biyongera ku bandi barindwi bari babajijwe ku birebana n’ibyaha aregwa, bityo hakaba hakenewe igihe kugira ngo habazwe benshi kuko ibyaha bya Jenoside Seyoboka akekwaho bikomeye.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE