2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kicukiro: Imibiri 547 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 07:05:54

 
Share on:
 
Yasuwe:105
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro, ubuyobozi bw’Ingabo n’abaturage, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 547 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari barajugunywe mu cyobo kiri mu kagali ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ishyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

JPEG - 167 kb
Mu mibiri yashyinguwe ivanywe i Kanombe yiganjemo iy’abagore n’abana

Iki gikorwa cyabaye ejo hashize ku itariki ya 5 Ukwakira 2017. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko hashize imyaka 23 n’amezi 7 iyo mibiri y’abazize Jenoside itaraboneka, ko nyuma y’icyo gihe cyose gishize nta we urabitangaza kandi hari ababizi, bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside itari yacika, asaba abantu kwibuka bakaniyibutsa mu rwego rwo gutanga isomo rizatuma ikibi kitongera kubaho.
Avuga ko igikorwa cyo gushyingura ari n’umwanya wo gusubiza bamwe mu banyamahanga bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda ari urwitwazo rwa politiki kuko bihita bigaragaza ukuri mu gihe hirya no hino hakiri imibiri n’ababishe bazi aho iri ariko batabigaragaza.

Dr Bizimana avuga ko itegeko ry’u Rwanda ryo muri 2013 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryatanze umurongo kuko mu ngingo ya 3 yaryo ivuga ko ibikorwa ibyo ari byo byose bigaragaza imitekerereze ishingiye ku moko igamije kwimakaza ikorwa rya Jenoside no kuyishyigikira bihanirwa. Inerekana ko uzi aho imibiri y’abazize Jenoside iri n’ibindi bimenyetso byose bya Jenoside biri ntabyerekane ari imyitwarire igaragaza gushimangira Jenoside.

Dr Bizimana asaba abanyarwanda bose gushyira imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo barwanya uwo ari we wese ubangamira ubuyobozi bw’igihugu kuko hari bamwe bayigira bakarangwa no gusebya ubuyobozi, bakabwigomekaho, bakagandisha abandi ariko bikababaza kurushaho iyo habonetsemo abacitse ku icumu kandi by’umwihariko ubuzima bafite babukesha ubuyobozi bw’igihugu.

Mu ijambo rye yihanganishije abashyinguye ababo by’umwihariko, n’abandi bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu, ashima abateguye igikorwa barimo Akarere ka Kicukiro n’ubuyobozi bw’Ingabo cyane cyane ubw’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne d’Arc, avuga ko kuba iyo mibiri yari itaragaragara ngo ishyingurwe amakuru atatanzwe ku gihe kuko iyo biza gukorwa gushyingura iyo mibiri biba byarakozwe mbere y’uko imyaka 23 yose ishira, yongeraho ko ari ikimenyetso kigaragaza ko mu gihugu hakiri imibiri itaramenyekana ngo ishyingurwe.

Avuga ko muri iyo mibiri yari ishyinguye mu cyobo kimwe yari yiganjemo iy’abagore n’abana, bigaragaza ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe.

Dr Nyirahabimana asobanura ko amakuru yaturutse ku bantu bakoraga ibikorwa by’ubuhinzi mu kagali ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga hafi y’ikigo cya gisirikare i Kanombe ahitorezwaga imyitozo yo kurasa, babifashijwemo n’imashini bifashishaga baza kubona imibiri ari byo byatumye bacukura baza kuhasanga imibiri igera kuri 547.

Umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Nkuranga Egide, yasabye uwari uhagarariye Ingabo ko bagenzura niba no mu bindi bigo bya gisirikare nta byobo byajugunywemo abazize Jenoside byaba bihari.

Iyo mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro i Nyanza ya Kicukiro, ije isanga indi igera ku 11 000 isanzwe ihashyinguye, y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ETO Kicukiro.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE