2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abarimu basabwe no kuba abarezi barerera u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-06 06:54:28

 
Share on:
 
Yasuwe:105
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Uburezi irasaba abarimu bigisha mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda gufata inshingano z’abarimu bakongeraho inshingano zo kuba abarezi mu rwego rwo kurerera u Rwanda bazamura ireme ry’uburezi, kuko mwarimu arigisha akagenda, ariko umurezi ararera, agakurikirana umwana.

JPEG - 335.2 kb
Munyakazi Isaac (wambaye ikoti), umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ari kumwe n’abarezi (Iyamuremye Y.)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac ubwo yari mu karere ka Rubavu ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu yashimiye abarimu ku ruhare bakomeje kugira mu kwigisha abana b’Abanyarwanda, yemeza ko akurikije aho igihugu kigeze giharanira kuza imbere muri byose abarimu bakwiye gutandukanya inshingano, bakaba abarezi aho kuba abarimu.

JPEG - 397 kb
Abarezi n’abayobozi banyuranye ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu basabwe kwitwa abarezi (Foto Iyaremye Y.)

Munyakazi yababwiye ko kuba mwarimu bisa n’aho birangiriye mu ishuri iyo umaze kwigisha ariko iyo wumva ufite inshingano zo kuba umurezi bitarangirira aho, hari n’ubwo bigera no mu muryango umunyeshuri akomokamo ugafatanya n’ababyeyi mu kurerera u Rwanda, aho bisaba kumva umwana ukamenya uko abayeho ukaba inshuti ye ukanamukurikirana.

Ati “Nkurikije igihe u Rwanda rugezemo, aho duharanira guteza imbere ibintu byose bigeze aho mwarimu yumva ko ari umurezi iyo nyito nshaka ko muyikuramo, kuko mwarimu arigisha akigendera akumva ko akazi yari ashinzwe karangiriye aho, naho umurezi aba afite inshingano zo kurera kandi nta bwo twagera ku ireme ry’uburezi twifuza mukiri abarimu.”

Yakomeje agira ati “Dusabwe kurerera igihugu tukava mu gutanga ubumenyi gusa, ahubwo tukagira inshingano, wakwigisha ukumva ibyo ukorera umwana ari nk’ibyo wakorera uwawe. Bisaba kuba umubyeyi, bisaba ko twihugura cyane, twumve ko uko isi yihuta, bisaba abantu gutyaza ubwenge, birasaba ubufatanye, mukwiye gufatanya n’ababyeyi igihe batakoze inshingano zabo mukabahamagara mugafatanya kubarera, nimwumva uburemere bw’ibyo mukora muzaba mureba icyo mwifuza ko igihugu kigeraho.”

Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Mwarimu ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Rubavu, abakora uyu mwuga bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu, basabwa gukomereza aho bagejeje bagaharanira gukora byisumbuyeho banaharanira kuzamura ireme ry’uburezi.

Munyakazi ati “Twe nka Leta turahari ngo dufatanye aho turi twese tuzi akamaro ka mwarimu, tuzakora ibishoboka byose ngo mworoherezwe mu byo mukora kandi hari gahunda nyinshi zatangiye zabagezeho, hari n’izo muteganyirizwa zizaza ngo mukore mutekanye, turabashimira uruhare rwanyu, tubasaba gukomeza gukora neza n’abakora nabi bakosore ahari intege nke.”

Uwambajimana Domithille, umwe mu barezi bakorera akazi ko kwigisha mu karere ka Rubavu, yagize ati “Uyu munsi wacu uradushimisha, utuma twongera guhura tukishimira ibyo tumaze kugeraho, utuma tumenya ibyo tugomba kongeramo imbaraga kandi utwereka ko natwe dushyigikiwe, ibijyanye n’ibyo dusabwa kuba abarezi twarabitangiye bigeze kure kandi natwe tuzakomeza gushyiramo imbaraga.”

Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’umwarimu abarimu bahize abandi b’indashyikirwa barashimiwe, mu mirenge abahize abandi bahawe mudasobwa, abitwaye neza ku rwego rw’Intara enye n’Umujyi wa Kigali bahembwe imashini za mudasobwa zifite interineti y’ubuntu mu gihe cy’ukwezi, ndetse bahabwa inka. N’abandi basabwe gukora cyane baharanira kuba indashyikirwa.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE