2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Harakorwa ubukangurambaga buhambaye mu gukoresha imashini zihinga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-05 14:28:05

 
Share on:
 
Yasuwe:14
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gitangaza ko harimo gukorwa ubukangurambaga buhambaye bwo gushishikariza abahinzi gukoresha imashini zihinga.

JPEG - 66.6 kb
Imashini zihinga zihutisha akazi kandi zigatanga umusaruro

Umuyobozi ukuriye ishami ryo kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro muri iki kigo Dr Ndabamenye Telesphore yabwiye Imvaho Nshya ko ubukangurambaga bujyanye no gukoresha imashini zihinga bwakozwe muri gahunda ya Army week n’ubu bugikomeje.

Yagize ati “Ibijyanye no gukoresha imashini zihinga hariho ubukangurambaga buhambaye mu gukoresha imashini, bwakozwe guhera mu kwezi kwa gatanu, bwarakomeje kugeza no mu zuba, mu turere dutandukanye haba mu Ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuba.”

Dr Ndabamenye yavuze ko muri izo ntara imashini z’abikorera n’izitangwa n’inzego za Leta zose zirimo guhingira abahinzi mu rwego rwo kugira ngo abantu bamenye ibyiza byo gukoresha imashini.

Izi mashini zikaba zarakoreshejwe mu karere ka Muhanga, Nyanza, Bugesera. Gusa abahinzi nta bwo bari bakamenya ubwiza bwo gukoresha imashini.

Umubare w’imashini zihinga uracyari muto nkuko bikomeza byemezwa n’uyu muyobozi ukuriye ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Yagize ati “Nta bwo imashini zihari zihagije ariko hari gahunda yo gukomeza gukorana n’abikorera kugira ngo barusheho kongera umubare w’imashini.”

Ku kibazo kijyanye n’ibiciro byaba biri hejuru byo kugura cyangwa se gukodesha imashini zihinga, Dr Ndabamenye yavuze ko ibikoresho byinshi Leta yagiye igabanyaho imisoro ku bikorera kugira ngo bazane imashini ziri ku biciro bito umuhinzi abashe koroherwa.

Yavuze ko ibiciro byifashe hifashishijwe imashini, hegitari imwe ihingirwa hagati y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 na 70 biterwa n’ubutaka ariko ibirimo gukorwa ahenshi ni mu rwego rw’ubukangurambaga aho umuturage ahingirwa adasabwe ikiguzi.

Ati “Icyo gikorwa cyo gufasha umuturage, ahingirwa hifashishijwe imashini ku buntu, ubu bukangurambaga iyo bukozwe bufasha umuturage kumenya ibyiza byo gukoresha imashini.” Ubuhinzi bukoresheje imashini burihuta kandi bugatanga umusaruro.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE