2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyaruguru: Abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro barasabwa ubufatanye mu igihembwe cy’ihinga A 2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-05 08:36:17

 
Share on:
 
Yasuwe:98
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Mu rwego rwo gutegura no gushyira mu bikorwa igihembwe cy’ihinga A 2018, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro kurangwa n’ubufatanye, abahinzi baterera imbuto ku gihe, abacuruzi b’inyongeramusaruro nabo barakangurirwa kurangurira rimwe ifumbire kugira ngo bafashe abahinzi kubona iyo bakoresha ihagije.

JPEG - 355.6 kb
Ibishyimbo by’imishingiriro ni kimwe mu bihingwa bizitabwaho muri Nyaruguru muri iki gihembwe cy’ihinga A

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyaruguru Mbonyisenge Thomas yagiranye n’Imvaho Nshya, atangaza ko imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga A 2018 igeze kuri 60% ndetse hakaba haragiye hatoranywa ibihingwa bizibandwaho hagendewe ku bigendanye n’ubutaka bwaho kandi bihera.

Mbonyisenge avuga ko muri ibyo bihingwa by’ingenzi, ibigori byateganyirijwe guhingwa kuri hegitari 6500, hakazahingwa ibirayi ku buso bungana na hegitari zisaga 5 000, mu gihe igihingwa cy’ibishyimbo by’imishingiriro cyo kizahingwa ku buso bwa hagitari 29 000.

Nk’uko abisobanura, avuga ko imbuto zihari, abahinzi na bo basabwe kuziterera ku gihe ku buryo umuhinzi wa nyuma nibura yaba yamaze gushyira imbuto mu butaka bitarenze ku itariki ya 20 Ukwakira 2017.

Akomeza avuga ko abahinzi banasabwe gutera imbuto z’indobanure, banitabira gukoresha ifumbire mvaruganda ndetse n’iy’imborera yaturutse ku bisigazwa by’ibyatsi cyangwa amatungo.

Anagaruka ku bacuruzi b’inyongeramusaruro mu karere ka Nyaruguru, abasaba guhuza imbaraga bakarangurira rimwe ifumbire ihagije abahinzi, kuko byagaragaye ko ubushobozi bwabo buke ndetse n’ubw’abahinzi bake bayikenera, bituma bahura n’imbogamizi ku bacuruzi bayiranguraho ntibahite bayibaha mu gihe hari ibipimo bagenderaho.

Gusa avuga ko nk’akarere kabifatira ingamba kandi kagakora n’ubuvugizi kugira ngo bibashe gukemuka abahinzi babashe gushyira mu bikorwa gahunda zabo.

Mbonyisenge anagaruka ku mbogamizi bahura na zo zirimo kuba imbuto y’ibigori ibakerereza kuyibona bitewe n’ingano abahinzi baba bifuza zidahuye n’iyo abayibatwarira baba bagenderaho.

Aha asobanura ko mu gihe abahinzi bakeneye toni 6 z’imbuto y’ibigori kandi imodoka isabwa kumanukana toni 10 itabemerera kuyibashyira. Ikindi ni ukuba imbuto zigitunganyirizwa hanze y’igihugu hakaba igihe zitinda ariko bizera ko bishobora kuzagerwaho zikajya ziboneka imbere mu gihugu.

Indi mbogamizi abahinzi ba Nyaruguru bajya bahura na yo nk’uko bikomeza bigaragazwa na Mbonyisenge, ni uko hari igihe abahinzi bamara kumenyerezwa imbuto iyi n’iyi mu gihembwe cy’ihinga bakanayikunda cyane mu gitaha iyo mbuto ikabura bigasaba ko ihindurwa.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’igihembwe cy’ihinga A 2018 anasanga abahinzi bo muri ako karere baramaze kugira imyumvire ihamye mu guhuza ubutaka cyane cyane mu bishanga byatoranyijwe ndetse no ku masite asanzwe yabigenewe.
Ikindi kandi anashima abahinzi ku muco mwiza bamaze kugaragaza wo guhunika imyaka mu gihe gito umaze utangijwe cyane cyane ku mbuto y’ibigori n’iy’ibirayi ariko akavuga ko ku bishyimbo bitaragerwaho.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE