2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gutoranya imijyi yunganira Kigali bifasha abayituyemo kuva mu bwigunge-Harelimana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-05 08:26:59

 
Share on:
 
Yasuwe:237
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburasirazuba Harelimana Frederic avuga ko ari iby’agaciro kuba imijyi 6 yaratoranyijwe kunganira Kigali kuko bifasha abayituyemo kuva mu bwigunge kandi ikongera imbaraga mu misoro n’amahoro byinjiriza igihugu.

JPEG - 224.3 kb
Harelimana Frederic, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ugaragaza amahirwe umujyi waho ufite nk’uwunganira Kigali

Nk’uko Harelimana yabitangarije Imvaho Nshya, agaragaza ko nk’Umujyi wa Rusizi uri mu karere abereye umuyobozi by’umwihariko ufite amahirwe menshi yo kuba waratoranyijwe muri iyo mijyi yindi haba mu bukungu, ubukerarugendo ndetse no mu mateka.

Ahereye ku mahirwe arebana n’ubukungu, atangaza ko uwo mujyi ubarizwa mu karere gaturanye n’ibihugu 2 ari byo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kakagira imipaka 5 yemewe ku buryo bw’amategeko, ibyo bigatuma kagirana imihahiranire inoze n’abaturage b’ibyo bihugu.

Akomeza agaragaza ko umujyi wa Bukavu wo muri DRC ubarirwamo abaturage basaga 1 000 000 ukaba uturanye n’ako karere ka Rusizi, ari inyungu kuri uwo mujyi kuko bawubera abakiliya ku bikomoka ku bworozi n’ubuhinzi bigatuma umujyi utera imbere.

Aha kandi avuga ko mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ari n’akarere kera kandi gafite isoko haba ku baturage 400 000 bagatuye no ku banyamahanga b’ibyo bihugu by’abaturanyi byavuzwe.

Agaruka ku bijyanye no kuba ari umujyi ubarizwa mu karere nyaburanga, agaragaza ko Rusizi ituranye n’ikiyaga cya kivu, Pariki ya Nyungwe ndetse na Kivu Belt bituma abakerarugendo bagenderera uwo mujyi.

Harelimana akomeza avuga n’amahirwe Umujyi wa Rusizi ufite wo kuba muri 6 yunganira Kigali, yerekana ko hari intangiriro yakozwe ijyanye n’ibikorwa remezo bikomeje gushyirwamo ingufu nk’uko igishushanyo mbonera gitegurwa n’ubuyobozi kigashyirwa mu bikorwa n’abaturage kibigaragaza kandi bizeye ko biziyongera kurushaho muri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma.

Atangaza ko umujyi ugaragaza ahagenewe inganda, amazi meza akaba arimo kugera ku baturage, ikibuga cy’indege gifasha abakora ingendo, amashanyarazi akaba ageze kuri 85% mu mujyi, imihanda ya kaburimbo ingana na kilometero 8 mu mujyi ndetse n’umubare w’amahoteli akaba waravuye kuri 2 akaba asaga 10 mu rwego rwo korohereza abashoramari.

Mu gushimangira ibyo byose, yishimira ko uwo mujyi nuba muri imwe yunganira Kigali bizaba ari amahirwe n’ibisubizo by’abawuvagamo bajya gushakishiriza imirimo ahandi kuko bazaba bashobora kubikorera mu mujyi wabo bakawuteza imbere.

Kanimba Alphonse utuye mu murenge wa Gihundwe waganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko bishimiye uburyo Umujyi wa Rusizi abantu bafata nk’uri kure ya Kigali ushyirwa muri 6 izawunganira kuko bizabaruhura imvune bahuraga na zo bashaka akazi, bihangira imirimo ibinjiriza ndetse ukabasha no kugendererwa n’abavuye imihanda babasangiza ubumenyi.

Mu gihe urugendo rugikomeje ubuyobozi bwawo bwifuza kuwubona mu ishusho y’umujyi nyabagendwa utanga serivisi, ukagira uruhare mu kwinjiriza imisoro n’amahoro igihugu kandi ukaba ururembo rugaragaza isura y’u Rwanda ku bawinjiriyemo mu gutanga akazi ku baturage no mu myidagaduro.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE