2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gakenke:Girinka yazamuye imibereho y’abaturage ku buryo bugaragara

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-05 08:17:09

 
Share on:
 
Yasuwe:43
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke, bamaze kugerwaho na gahunda ya Girinka, barishimira ko yabakuye mu bukene, imibereho yabo ikaba yarahindutse ku buryo bugaragarira buri wese.

JPEG - 195.6 kb
Inka zihabwa abaturage muri gahunda ya Girinka zitanga umusaruro (Foto Ngaboyabahizi P)

Mpawenimana Drocella, utuye mu kagari ka Gataba mu murenge wa Rusasa, yabwiye Imvaho Nshya ko mbere yuko ahabwa inka muri Gahunda ya Girinka yari umukene uca inshuro, ariko ubu ngo abarirwa mu bafite imibereho myiza, kuko asigaye abona amata n’ifumbire ku buryo buhagije.

Yagize ati “Rwose gahunda ya Girinka mbere y’uko igera hano nari ndi umuntu rwose navuga ko wari ukennye nyuma y’abandi bose hano twari duturanye, nabonaga ifumbire ari uko mbanje kujyana ubwatsi muri bagenzi banjye, ubwo nkategereza ko ibyatsi bimara kujyamo amaganga, nkabyikorera bijojoba nkabijyana iwanjye, nkasukaho ivu n’amazi, byamara kubora nkajya kubimena mu murima.

Ariko aho mariye kubona inka norojwe na Perezida wa Repubulika, mu myaka 8 nyimaranye narituye, irongera irabyara mvanamo amafaranga narihiriye umwana wanjye mu mashuri, ubu ari muri kaminuza kandi n’abandi bariga.”

Yunzemo ati “Ubu ndeza kubera ifumbire ku buryo ubu ntakibarizwa mu cyiciro cya 1, kuko ubu njye mfite abakozi, mpemba kandi neza iyo baje gukora mu mirima yanjye.”

Uyu mugore akomeza avuga ko uretse kuba iyi nka yahawe yaramutunze muri iyi myaka 8 ayimaranye, kuri ubu afite inka 3, kandi ndetse ngo yaguze n’imirima ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 300.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa, Ruhashya Charles, yagize ati “ Muri uyu mwaka wa 2017-2018 twihaye umuhigo wo kuzoroza inka imiryango igera kuri 67, muri gahunda ya Girinka, kandi nizera ko tuzawesa kuko kuri ubu ingabo z’u Rwanda na zo zikomeje kudutera ingabo mu bitugu, aho zimaze kuduha izigera kuri 11.

Aha kandi ni ho mpera nsaba abahabwa izi nka gukomeza kuzifata neza, kugira ngo zizabashe kugera ku bandi, kuko byagaragaye koko ko inka ari uruganda rushobora gutuma umuntu aba umuherwe”.

Mu murenge wa Rusasa kuva muri 2006 kugeza ubu, hamaze gutangwa Inka 354 muri gahunda ya Girinka.Muri rusange akarere ka Gakenke gafite umuhigo wo kuzatanga inka zigera ku bihumbi 17.Ariko kuri ubu kakaba kamaze gutanga izisaga ibihumbi 14, ni ukuvuga ko kageze kuri 78%.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE