2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubworozi bw’inkoko mu Rwanda bugiye gukorwa nko mu Buholandi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-05 08:10:27

 
Share on:
 
Yasuwe:436
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kayisinga Jean Claude, yatangaje ko ubworozi bw’inkoko mu Rwanda bugiye guhuza ikoranabuhanga n’iryo mu bihugu nk’u Buholandi aho ubu bworozi bwateye imbere.

JPEG - 164.1 kb
Ubworozi bw’inkoko mu Rwanda bugiye kujya bukorwa mu buryo bugezweho, bikazafasha mu kongera umusaruro uzikomokaho

Yabitangaje ejo hashize ku wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017 i Kigali ubwo yafunguraga imurikabikorwa mpuzamahanga rya mbere ku mugabane wa Afurika ry’amakompanyi agera kuri 70 yo mu bihugu bitandukanye ku isi akora ubworozi bw’inkoko bwa kijyambere hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, akanakora ibikoresho byifashishwa mu bworozi bw’inkoko no gutunganya inyama zazo.

Kayisinga yavuze ko iryo murikabikorwa ry’iminsi ibiri rigiye kubera aborozi b’inkoko bo mu Rwanda igisubizo ku bworozi bw’inkoko, bakabukora mu buryo bugezweho kandi butanga umusaruro, bakabukora nk’uko bukorwa mu gihugu cy’u Buholandi.

Ati “Ibi bidufasha guhuza ibyo bagezeho, natwe tukamenya ibyo turimo tutarageraho aho bamaze kugera. Ubu tuje kugira ngo duhuze ikoranabuhanga bafite, ubuhanga bafite natwe ibyo dufite; kugira ngo turebe ko ibyo bafite twabibyazamo umusaruro.
Ubundi niba ufite gahunda yo kurora ukabona amagi meza, ushaka kugira umusaruro mwiza w’inyama z’inkoko uba ukeneye kugira ibyo ugaburira iyo nkoko. Iryo koranabuhanga bazana ni ryo ridufasha kugira ngo tugire ibintu bimeze neza n’amatungo yacu kugira ngo abashe kuba afite ireme ryiza.”

Yakomeje avuga ko ubworozi bw’inkoko, kuva mu 2010 mu Rwanda hari inkoko miliyoni 3.4 zigera kuri miliyoni 7.6 mu 2016 mu gihe umusaruro w’amagi wiyongereye uva ku magi miliyoni 80 kugeza kuri magi miliyoni 157.7 mu 2016.

Ruwan Berculo, umuyobozi w’umuryango wo mu Buhorandi wigisha ukanakora ubworozi bw’inkoko ku isi hose, yavuze ko baje mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, by’umwihariko mu Rwanda kugira ngo bahuze abayobozi bo ku mugabane wa Afurika n’ab’ahandi ku isi kuzamura ubworozi bw’inkoko no kumva ibibazo nk’iby’indwara bugihura nabwo ariko kandi bakanabereka uko iterambere rifasha mu kubikemura.

Yavuze ko mu Buholandi inyama z’inkoko n’amagi biri mu bintu byoherezwa hanze ku kigero cyo hejuru.

Musabyimana Jean Baptiste, ugeze ku bworozi bw’inkoko 40 000 akanakora ibiryo by’amatungo bya kijyambere, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukora ubworozi butanga umusaruro mwishi kandi budakoresheje ibintu byinshi.

Muri iryo murikabikorwa, amakompanyi y’aborozi babigize umwuga, abakora ibikoresho bigezweho byiganjemo abo mu Buholandi bagaragaje ikoranabuhanga ryo korora inkoko kuva umushinga utangira kugeza umworozi ageze ku isoko n’imiti yifashishwa muri ubwo bworozi.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE