2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera:Abunzi barishimira ko amahugurwa bahabwa abafasha kuzuza neza inshingano zabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-04 07:26:47

 
Share on:
 
Yasuwe:49
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’uko abunzi bo mu karere ka Burera bahawe amahugurwa ku mategeko agenga umuryango n’abantu, kuri ubu baravuga ko bamaze kumenya gutandukanya ibyaha biri mu nshingano zabo n’ibyo batagomba gufatira umwanzuro.

JPEG - 315.8 kb
Abunzi bo muri Burera bishimira ko bahabwa ibikoresho n’amahugurwa (Foto Ngaboyabahizi P)

Niyibizi Diogène ni umwe mu bagize komite y’abunzi bo mu murenge wa Ruhunde, akagari ka Gitovu. Avuga ko kuri ubu nta mwunzi wavuga ko adafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko areba umuryango.

Yagize ati “Kuri ubu umwunzi ni umukorerabushake, ariko na none yagize amahirwe yo kwiga amategeko, nyuma y’aho duherewe amahugurwa na RCN Justice & Democratie, nakubwira ko hari aho nahuzagurikaga mu gikorwa cyo kunga abaturage, rwose umuturage yarazaga akambwira ngo bamwiciye inka, bamututse, bamurengereye isambu, nkabura ikibazo nakira n’icyo nareka, ubundi nkakira n’ikibazo kitari mu nshingano zanjye.

Ariko kuri ubu aho mboneye amahugurwa nyahawe n’uriya muryango ndetse n’akarere kabinyujije muri MAJ, ndi umuntu uzi ko hari ibibazo bijya mu bunzi, n’ibijya kuri Polisi, aha nakubwira nko gukubita no gukomeretsa, mbere nabyivurugutagamo ariko ubu bimeze neza, nzi kuyobora ikibazo”.

Gusa n’ubwo aba bunzi bavuga ko ibintu bimeze neza ngo baracyafite ibibazo, birimo nko kuba badafite aho gukorera hisanzuye, aho bategereza ko abakozi b’utugari n’imirenge bakingura ibiro byabo kugira ngo babone ibikoresho byabo.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, yagize ati “Dushima ubuyobozi bw’igihugu cyacu n’imiryango nterankunga kuko ubushobozi bugenda buhabwa komite z’abunzi, bwongeye ingufu mu gukemura ibibazo by’abaturage, aho nibura ibibazo by’abaturage 87% bikemurirwa muri komite z’abunzi.

Uru rwego rero rukwiye gushimwa kuko rukemura byinshi kandi rukunga mu buryo abantu bakomeza kubana neza, gusa ndakomeza kubashishikariza gukomeza kuba inyangamugayo birinda ruswa, ahubwo bakore bagamije kunga no kuzamura igihugu”.

Umukozi w’umuryango RCN Justice &Democratie Mutebutsi Obed, na we yagize ati “Ubu muri gahunda yo gukomeza gufasha igihugu, umuryango RCN Justice &Democratie washyizeho gahunda yo gushyigikira no guha ingufu ubutabera bwegereye abaturage mu Rwanda, aha rero ni ho duha amahugurwa abunzi, kuko ni rwo rwego mu z’ibanze rufasha mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi barwiyumvamo.

Ikindi kandi twongerera ubushobozi abakora mu biro by’ubutabera, MAJ, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, kandi duteganya no gukomeza mu zindi nzego zitanga ubutabera”.

Uyu muryango kuva watangira ibikorwa byawo, umaze guhugura abunzi basaga 600, mu mirenge 102, ukaba ukorera mu tugari 371 n’imirenge 73 y’uturere 5.
Nyuma y’amahugurwa kandi uyu muryango ukurikirana abahuguwe ukabaha ibikoresho nkenerwa mu mirimo yabo yo kunga abaturage.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE