2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:Abadiventisiti bubakiye uturima tw’igikoni umuturage utishoboye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-04 07:21:05

 
Share on:
 
Yasuwe:33
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi muri bo muri Konferansi (conference) y’Amajyaruguru, bubakiye uturima tw’igikoni umuturage utishoboye witwa Nyiranzayirwanda Donatha, mu rwego rwo kumufasha kunoza imirire no guteza imbere imibereho y’umuryango we muri rusange.

JPEG - 284.1 kb
Abadiventisiti bo mu majyaruguru mu gikorwa cyo kubaka akarima k’igikoni (Foto Ngaboyabahizi P)

Uyu muturage wubakiwe uturima tw’igikoni atuye mu mudugudu Rukereza, akagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze.

Uwimana Christine, umwe mu bizera b’itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko gufasha abatishoboye biri mu nshingano zabo nk’abamenye Imana.

Yagize ati “Nta bwo twajya tuva gusenga ngo dutahe tugume mu ngo zacu, ahubwo tugomba kugenda no mu baturanyi tunabereka ibyo twiga icyo bivuze, tubishyira mu bikorwa kuko kandi burya gusenga kwiza kujyana n’ibikorwa.

Ijambo ry’Imana rivuga ko ukwemera nyako kujyana n’ibikorwa, kandi kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye ubusa, ni ko Imana ivuga.”

Umuyobozi wa Konferanse (conference) y’Amajyaruguru mu itorero ry’Abadiventisiti Karasira Gerald, avuga ko bahisemo kubakira uturima tw’igikoni uyu muturage, kuko bazi neza ko imboga zera ku karima k’igikoni zifasha uwaziriye kugira ubuzima buzira umuze.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko imboga zifite uruhare runini mu kubaka umubiri w’umuntu, twaje kwifatanya na Donatha tumwubakira akarima k’igikoni kuko na byo biba biri mu nshingano zacu, mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza. Ibi nta bwo tubitegekwa ahubwo turabisanganwe gufasha abaturage kugira amagara mazima”.

Nyiranzayirwanda Donatha wubakiwe uturima tw’igikoni, yashimiye aba bizera b’itorero ry’abadiventisiti bagaragaje umutima w’ineza, bagatekereza kumukorera igikorwa nk’iki kizamufasha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ndashima cyane aba bakirisitu kubona baje hano bangana batya bakaza kumfasha, Imana ibahe umugisha, nzakomeza gushyiraho akanjye mbungabunga utu turima tw’igikoni kugira ngo dukomeze kumererwa neza, duhore dutoshye.

Rwose ubu ngiye kuzigama amafaranga kubera ko nahoraga njya kugura ku mufungo, ubundi nkirirwa mu bisambu nshakisha imboga, ariko kuri ubu ikibazo kirakemutse ngiye kujya nzigama ayo naguraga imboga kuko nta bwo naburaga nko kugura imboga z’ibihumbi 3 mu kwezi”.

Itorero ry’abadivantiste risanzwe rigaragara mu bikorwa biteza imbere abanyarwanda, harimo kubakira inzu abatishoboye, kuboroza amatungo, n’ibindi bitandukanye.

NGABOYABAHIZI PROTAIS.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE