2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abo ku rwego ruciriritse batekerejweho ku bijyanye n’amacumbi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-04 07:12:35

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi ushinzwe amacumbi aciriritse mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire Uwimana Leopord, atangaza ko hafashwe ingamba zo kubaka andi macumbi ajyanye n’abari ku rwego ruciriritse kugira ngo ahure n’ubushobozi bwabo bwo kubasha kwishyura bitabagoye.

JPEG - 238.6 kb
Amacumbi arimo kubakwa ni ngombwa ko areba no ku bushobozi bw’abari mu bindi byiciro biciriritse

Uwimana avuga ko mu macumbi yamaze kubakwa mu mujyi wa Kigali nta na rimwe riri ku rwego ruciriritse (Affordable house) ku buryo yakodeshwa na buri muntu wese, agaragaza ko izihari ziherereye i Kabuga, ariko atangaza ko muri gahunda bihaye hagiye kwibandwa ku kubaka ayo macumbi bateganyiriza abahembwa imishahara iciriritse ku buryo n’uwaba ahembwa amafaranga 200 000 y’u Rwanda na we yabasha kuyiriha bitagoranye.

Uwimana avuga ko nubwo ibikoresho bigenda ku nzu usanga bihenda ku buryo butoroshye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mazu ariko hari uburyo bwifashishwa bwo gukoresha ibikoresho bike hagendewe no ku ngano y’inzu yubakwa. Akomeza yerekana ko uko ingano y’inzu igenda yiyongera ari na ko ibikoresho biyigendaho na byo byiyongera ku bwinshi ndetse n’amafaranga yabyo akaba menshi, akaba ari yo mpamvu hazarebwa ku nzu nto.

Umukozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) ushinzwe gukurikirana ibikorwa rusange Karasira Faustin, atangaza ko kuba bivugwa ko amacumbi ahenze nka PSF ibyumva ariko bikaba bigaragara mu buryo butandukanye harimo kuba igiciro kidahura n’ubushobozi n’amikoro umuntu aba afite.

Agira ati “Kugira ngo inzu ibe iciriritse, ni ngombwa ko n’ibikoresho bizigendaho bigomba kuba biciriritse. Ubutaka usanga ari 5 000 0000 uyu munsi, ejo wagaruka ugasanga ni 10 000 000, ibyo byose usanga bigira ingaruka kuri ya nzu”.

Karasira avuga ko hari icyizere cy’uko amacumbi yo guturamo azagabanuka mu biciro kubera ko mu nama y’Abaminisitiri yabaye yemeje ko hashyirwaho ikigega cyafasha kugira ngo ibiciro by’amazu bigabanuke.

Avuga ko hifashishijwe ikigega, bizafasha gutanga inguzanyo ku giciro kiri hasi ugereranyije n’inguzanyo zitangwa n’amabanki bigatuma ibiciro bigabanuka.

Karasira asanga amazu yubatswe akwiye gukomeza kubakwa no mu yindi mijyi 6 yunganira Kigali, mu rwego rwo gusubiza ibyiciro bitandukanye by’abahatuye n’abazayikoreramo, ariko noneho hagashishikarizwa abubaka kureba kuri bya byiciro by’abantu bakeneye amacumbi adahambaye kuko ari na bo benshi.

Nkusi Alphonse utuye mu murenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro, avuga ko n’ubwo umubare w’amacumbi ugenda wiyongera mu mujyi wa Kigali kuva aho gahunda ishyiriweho ikaba hari nabo imaze gufasha ariko icumbi rigihenze haba ku bakenera gukodesha ndetse no kubifuza kuzibamo bazishyura bakazazegukana burundu.

Agira ati “Amacumbi yaba ay’abantu ku giti cyabo ndetse n’ayubakwa n’abashoramari aracyari ku biciro byo hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage, haba ku ruhande rw’abikorera n’abakorera umushahara w’ukwezi ku buryo nta wapfa kuyigondera, gusa turayishimira kuko ku rundi ruhande yagabanyije umubare w’abashakaga aho bacumbika”.

Ibyo kandi binagarukwaho na Nkunzingoma Daniel utangaza ko gahunda yo kubakira abaturage amacumbi yitwa ko aciriritse ariko hakwiye kongera kureba niba hatakagombye kugabanywaho andi mafaranga cyangwa hakubakwa n’andi yo ku rwego ruciriritseho kugira ngo byorohereze abafite imishahara mito bifuza kugira amazu yabo bwite bajya babamo bayishyura.

Ati “Mu by’ukuri turishimira gahunda nziza igihugu gifitiye abaturage bacyo n’umurongo ubuyobozi bw’igihugu bwihaye wo kubatuza mu buryo bugendanye n’ubushobozi bwabo ariko haracyakenewe kongeramo n’andi macumbi agendanye n’abahembwa imishahara mito wenda byaba bitanga icyizere cy’uko muri 2030 abaturage benshi baba batuye badakodesha kandi bikagezwa no mu yindi mijyi y’uturere”.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE