2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hifuzwa ko abahinzi bagira uruhare mu gutegura imishinga iteza imbere ubuhinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-04 07:05:44

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhinzi wabigize umwuga, Gafaranga Joseph, akaba n’uhagarariye urugaga rw’abahinzi babigize umwuga “Imbaraga” mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko mu gihe hari imishinga itegurwa mu kuzamura ubuhinzi, abahinzi bagombye kugira uruhare mu kuyitegura bigatuma bayishyira mu bikorwa uko bayiteguye.

JPEG - 250 kb
Gafaranga Joseph uyobora urugaga Imbaraga rw’abahinzi

Yabigarutseho tariki ya 2 Ukwakira, 2017 i Kigali mu nama yahuje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo mu by’ubuhinzi hagamijwe kugenzura uko imishinga Banki y’Isi itera inkunga yazamuye urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Gafaranga kimwe n’abandi bashakashatsi, basabye ko mu gutegurwa kw’imishinga y’ubuhinzi, abahinzi bajya bahabwamo ijambo atari mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa gusa.

Ati “Rimwe na rimwe ntihajya habaho ko abahinzi bicarana n’abategura gahunda ngo bamenye uko imishinga rukana igiye gukorwa kugeza birangiye.”

Yavuze uburyo u Rwanda rushimwa mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuba rwarateye intambwe igaragara mu gukora ubuhinzi buhuriweho n’abafatanyabikorwa na Leta.

Ati “Ariko turifuza ko iyo ntambwe imaze guterwa yongerwa kugira ngo twebwe abaturage ari na twe abahinzi dushyirwe cyane mu gutegura no gushyira mu bikorwa no mu gusuzuma uko gahunda z’ubuhinzi zibisaba. Ibyo bizafasha abaturage gutanga ibitekerezo byabo bitandukanye, nubwo bamwe batazi kwandika imishinga nk’iyo cyangwa iryo koranabuhanga bisaba ariko bazi gushyira mu bikorwa.

Igihe umushinga ugiye gutangizwa, abaturage twumva dutanze ibyifuzo byacu uko twumva byatworohera kugeza mu gihe cy’isuzuma; bizatuma kandi abaturage bamenya kandi bakita ku nshingano zabo.”

Dr Ndushabandi Eric uyobora ikigo cy’Ubushakashatsi n’ibiganiro byubaka amahoro (Institute of Research and Dialogue for Peace, IRDP) yavuze ko nk’ikigo kiganira cyane n’abahinzi hari uburyo babona abahinzi bakegerwa kugira ngo politiki y’ubuhinzi irusheho gutanga umusaruro wifuzwa.

Ati “Twe hari uburyo bubiri dushaka kureba ko twakubaka cyane; ni ubumwe buri hagati y’umushakashatsi n’abahinzi. Tuzicarana n’abantu bose, ari abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego zose zishinzwe ubuhinzi, abaturage, koperative, tugakorana na bo ibiganiro mu gihe cy’umwaka wose, mu buryo buhoraho ndetse bimwe bikaba ari bo babyiyoborera ku buryo twumva neza icyo izi politiki z’ubuhinzi zose zigenda zibagezaho.”

Ikindi bazifashisha ni ugusanga abahinzi mu ngo zabo, mu bikorwa bya buri munsi aho umuhinzi azumva ko nta muntu uje ako kanya amukoreraho ubushakashatsi bityo ngo abe yamusubiza ibisubizo atatekerejeho neza cyangwa bitajyanye n’ikibazo gihari.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Charles Murekezi, yavuze ko mu isuzuma bafatanyijemo na Banki y’isi ku mishinga y’ubuhinzi iri mu Rwanda bizatuma banoza neza gahunda zihari.

Imishinga izagenzurwa mu gihe cy’imyaka itatu y’isuzuma ni gahunda yo kuhira ku buso buto bw’imusozi, amaterasi y’indinganire, kubungabunga ubutaka butunganyije n’imihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku masoko.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE