2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abana 2794 babonye imiryango, 1207 baracyarererwa mu bigo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-04 07:00:46

 
Share on:
 
Yasuwe:129
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Nyuma y’ishyirwa ahagaragara ry’umubare w’abana basubijwe mu miryango n’abakirererwa mu bigo by’impfubyi, abanyamadini n’amatorero ku bufatanye n’ubuyobozi biyemeje gukangurira abo bayoboye kwakira mu miryango abana bakirererwa mu bigo by’impfubyi, dore ko abangana na 2794 babonye imiryango ibakira.

JPEG - 195.3 kb
Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (Foto Gisubizo G.)

Nk’ukobitangazwa na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Nyirasafari Esperance, kuva mu mwaka wa 2012 abana basubijwe mu miryango kurererwayo ni 2794 naho abakiri mu bigo by’imfubyi ni 1207.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’abanyamadini ndetse n’amatorero, baganiriye hamwe uruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka umuryango nyarwanda, ari naho Nyirasafari yatangaje uriya mubare w’abana bamaze kuvanwa mu bigo n’ababisigayemo.

Minisitiri yasabye abanyamadini n’amatorero gushishikariza abayoboke babo kwakira abana mu miryango kugira ngo bavanwe mu bigo by’imfubyi barerwe n’ababyeyi.

Ati “Birababaje kubona abana bacu bakirererwa mu miryango ababyeyi bahari, birakwiye ko abo bana bakurwa mu bigo bakareranwa n’abandi mu miryango kuko uburere babonera muri biriya bigo buhabanye cyane nk’ubwo abana babonera mu miryango.”

Nyirasafari yavuze ku mbogamizi zibangamiye umuryango nyarwanda, ashimangira cyane ku makimbirane yo mu miryango, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gusambanywa kw’abangavu bikaba intandaro zo gutana kw’ababyeyi kuko batakiriye kimwe ibyabaye ndetse n’abana bagatereranwa.

Ati “Umwangavu wahuye n’ikibazo ahinduka ikibazo mu gihe umusore cyangwa umugabo wakimuteje we nta cyo abazwa.”

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Shyaka Anastase, avuga ko abanyamadini n’amatorero bafite uruhare runini mu guhindura abayoboke babo ari na bo bagize umuryango nyarwanda, bakaba bategerejweho ibisubizo by’ibibazo bigaragara mu miryango bafatanyije na Leta.

Ati “Nka RGB twatumiye abanyamadini n’amatorero tubahuza na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu rwego rwo kuganira ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.”

Musenyeri Bilindabagabo Alexis, uyobora Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani na we yafashe ijambo anenga uburyo abana b’u Rwanda bakirererwa mu bigo by’imfubyi kandi ababyeyi bahari.

Ati “Ubu buri wese muri bano banyamadini n’amatorero afashe umwanya akaganiriza abo ayobora ku bijyanye no kwakira abana mu miryango, ndemeza neza ko muri Angilikani twababona, muri Gatulika ntibababura, muri Islam naho ni uko, rwose mureke tubigire ibyacu murebe ngo icyo kibazo kirakemuka burundu.”

Mufti wungirije w’Idini ya Islam, Nshimiyimana Saleh yagarutse ku bana bakirererwa mu bigo by’impfubyi n’abari mu muhanda kandi hari ababyeyi muri iki gihugu.

Ati “Twe nk’abanyamadini n’amatorero twafata iki kibazo tukakigira icyacu, tukareba ba bana batagira imiryango tukabakira mu bacu ndetse tukanabishishikariza abayoboke b’amadini yacu, ariko abafite imiryango na bo Leta igakoresha imbaraga zayo ababyeyi bakarera abana babyaye kuko bariho, byaba ari ikibazo cy’amikoro, umuryango nyarwanda ukisuganya ugatanga ubufasha, ariko abafite ababyeyi bakarerwa na bo.”

Musenyeri Kambanda Antoine wa Diyosezi ya Kibungo, ushinzwe Komisiyo y’umuryango muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, yagarutse ku muryango nk’ishingiro ry’igihugu na Kiliziya, ari na yo mpamvu ugomba gusigasirwa, ugomba gutezwa imbere kandi ugafashwa gukemura ibibazo biwugarije kugira ngo urerere igihugu na Kiliziya.

Ati “Umuryango tuwiteho kandi tuwusigasire, ni wo shingiro ry’igihugu na Kiliziya, ni ho uburere bw’umwana buhera kandi ni na ho bushingira. Duhere mu miryango remezo twigishe abakirisitu imyifatire iboneye y’abashakanye, twigishe abagiye kurushinga mu gihe gihagije uburyo buboneye bw’imibanire, bizafasha gushyigikira no gusigasira imiryango.”

Abanyamadini n’amatorero bagaragarije muri iyi nama ubushake bwo gufatanya na Leta gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda n’abarererwa mu bigo by’imfubyi mu kubabonera imiryango barererwamo binyuze mu bayoboke babo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE