2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inyandiko za Gacaca zirimo kubakirwa inyubako yihariye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-04 06:56:22

 
Share on:
 
Yasuwe:244
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Minisitiri Uwacu Julienne ufite umuco mu nshingano ze, avuga ko inyandiko zose zikubiyemo amakuru y’Inkiko Gacaca zizimurirwa mu nyubako yihariye irimo kubakwa.

JPEG - 306.5 kb
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (ibumoso) nyuma y’ibiganiro n’Abasenateri (Foto Twagira W.)

Minisitiri Uwacu yabivugiye ku cyicaro cya Minisiteri y’umuco na Siporo, ejo hashize ku itariki ya 3 Ukwakira 2017 mu biganiro yagiranye n’itsinda ry’abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo mu gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya no kurandura burundu ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragararimo byose.

Ubusanzwe inyandiko zikubiyemo amakuru y’Inkiko Gacaca ubu zibitse ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu, Minisitiri Uwacu yavuze ko zigiye kuzimurwa, zishyirwe mu nyubako imwe yihariye yatangiye kubakwa iri mu murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, aho avuga ko zizabikwa hamwe n’izindi nyandiko z’ububiko bwa Leta buri hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Ku birebana n’inzibutso 5 nkuru zirimo urwibutso rwa Murambi n’urwa Bisesero kugeza ubu itegeko ryemeje ko zizashyirwa mu murage w’isi, Minisitiri Uwacu yabwiye abasenateri ko icyo ari igikorwa cyemejwe, kikaba kizashyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Gashyantare 2018, naho ku kibazo cyo kurwanya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside yabwiye abasenateri bari bayobowe na perezida wa komisiyo Michel Rugema ati “Kurwanya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside si ikintu cyakorwa mu munsi umwe, bisaba ubufatanye harimo no kwigisha, cyane urubyiruko, no gushyira imbere gahunda ya Ndi umunyarwanda yafasha muri uru rugendo.”

Ku kibazo cya bamwe mu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafungiye mu magereza, basabye ko imanza zabo zisubirwamo, Minisitiri Uwacu avuga ko icyo kitakabaye ikibazo kinini, uretse ko ngo bisaba ko itegeko ribanza rigasohoka, nyuma yaho akaba ari bwo abarebwa n’icyo cyiciro cy’abafite impamvu z’uko bashobora gusubirishamo imanza bashobora kubisaba, ariko byubahirije itegeko.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE