2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Christopher arimo gutegura Alubumu ye nshya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 09:23:18

 
Share on:
 
Yasuwe:76
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Muneza Christophe uzwi mu muziki nka Christopher arimo gutegura Alubumu ye yitwa “7” avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ndwi.

JPEG - 35 kb
Christopher uherutse gusohora indirimbo yitwa Simusiga

Aganira n’Imvaho Nshya, Christopher yavuze ko iyo Alubumu izaba iriho indirimbo zirimo iyitwa “Simusiga” aherutse gusohora mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Igihe azayisohorera yavuze ko ataracyemeza ngo gusa ntabwo ari kera. Yagize ati “Nta bwo ndamenya neza igihe Alubumu nzayimurikira”.

Indirimbo ye yitwa “Simusiga” avuga ko abona abantu barayakiriye neza cyane yaba mu tubyiniro, ku maradiyo, ku mateleviziyo ndetse n’ahandi.

Umuhanzi Christopher ubusanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Agatima”, “Ijuru rito”, “Birahagije”, “Abasitari” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE