2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali muri «Ndi Umunyarwanda Cup»

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 07:54:30

 
Share on:
 
Yasuwe:162
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ejo tariki 04-10-2017
APR FC-AS Kigali (Amahoro-15h30)
Rayon Sports- Police FC (18h00
)
Nyuma yo guhurira mu irushanwa ryateguwe n’ikigega “Agaciro Development Fund”, amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize ariyo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali agiye kongera guhurira mu irushanwa ryateguwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ryiswe “Ndi Umunyarwanda Cup 2017”.

JPEG - 272.4 kb
Ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC igitego 1-0 mu mukino w’igikombe cy’Agaciro

Iri rushanwa rizatangira ejo ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2017 haba imikino ya ½ aho APR FC izakina na AS Kigali saa cyenda n’igice (15h30) naho Rayon Sports ihure na Police FC saa kumi n’ebyiri (18h00). Iyi mikino yombi ikaba izabera kuri Sitade Amahoro i Remera.

Ikipe zizatsinda zizakina umukino wa nyuma naho izizatsindwa zizahatanire umwanya wa gatatu nabwo imikino ikaba izabera kuri Sitade Amahoro ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2017 , saa cyenda n’igice (15h30) na saa kumi n’ebyiri (18h00).

Iri rushanwa rigamije gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda binyuze mu mupira w’amaguru. Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yatangarije Imvaho Nshya ko abayobozi b’amakipe bemeye ko bazakina iri rushanwa cyane ko shampiyona izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha.

Ruboneza avuga ko amakipe yose yemerewe miliyoni ebyiri zo kwitegura naho ikipe izaba iya mbere ikazabona miliyoni 5, iya kabiri ifate miliyoni 3 naho iya gatatu ihabwe miliyoni 2.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE