2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Kugira ubumwe bizabafasha gusigasira ibyagezweho- Gen. Kabarebe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 06:35:02

 
Share on:
 
Yasuwe:239
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, yasabye Abanyarwanda gukomeza ubumwe bubaranga, kandi bakabwubakiraho iterambere rirambye, buri wese yagizemo uruhare.

JPEG - 308.3 kb
Minisitiri Gen James Kabarebe arasaba abaturage gukomera ku bumwe(Foto Iyaremye Y)

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo, ahatangirijwe icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere, yibukije abaturage ko bakwiye gukomera ku muco wo gukunda igihugu kandi bakunga ubumwe mu byo bakora byose.

Yagize ati “Iyo ukunda igihugu cyawe uba ukunda n’Abanyarwanda kuko u Rwanda rugizwe na bene rwo, twe nk’ingabo dukora akazi katoroshye aho turara amajoro tugenda, ni uko dukunda igihugu. Ndabasaba kugira ubumwe, bizabafasha gukomeza gusigasira ibyagezweho mwibonera neza n’amaso yanyu.

Turacyafite urugendo rurerure, gahunda igiye kuza igamije guteza imbere Abanyarwanda, isaba kuzagendana umuvuduko, kandi tuzabigeraho.”

Yakomeje asaba abaturage kurwanya amacakubiri aho ava akagera, ahubwo bakamenya ko bose ari Abanyarwanda, bikabafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakazirikana aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho cyifuza kugera.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu, bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa ko nta cyiza cy’amacakubiri, ari nayo mpamvu biyemeje gukomeza ubumwe bwabo, kuko basanga ari byo bizabafasha gusigasira ibimaze kugerwaho mu Rwanda, ndetse bikabafasha no kugera ku iterambere rirambye.

Munyamasoko Albert, utuye mu murenge wa Nyundo, yavuze ko hari byinshi bishimira ko byagezweho mu myaka 23 ishize igihugu kiyobowe neza.

Mu bikorwa by’ingenzi bimaze kugerwaho uyu muturage yagaragaje ko yishimira, harimo ibikorwaremezo nk’imihanda, gutura neza kandi heza, amavuriro n’amashuri hafi y’abaturage, imibanire myiza, n’imiyoborere myiza muri rusange.

Yagize ati “Muri aka gace higeze kujya hagaragara ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’ibindi, ariko kubera impanuro za Minisitiri tugiye kubicikaho, hari byinshi twishimira byamaze kugerwaho kandi bikomeje kuduteza imbere. Nta bwo dukwiye kubirwaniramo ahubwo bikwiye kutubera imbarutso yo gushyira imbere ubumwe, gukorera hamwe duharanira iterambere, ibi kandi bizadufasha gusigasira ibyagezweho.”

Ibikorwa n’ubutumwa nk’ubu bwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda bizakomeza muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge, hakazajya hatangwa ibiganiro ku rwego rw’umudugudu, abantu bisuzume uko bahagaze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse habeho n’ibikorwa byo kuremera no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE