2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MINAGRI irasaba abakora ubucuruzi bw’amata kubukora kinyamwuga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 06:30:44

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yasabye abakora ubucuruzi bw’amata bo mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero kubukora kinyamwuga nyuma yo gusanga bukorwa mu kajagari.

JPEG - 282.3 kb
Aborozi basabwe kujya bajyana umukamo ku makusanyirizo waba uw’amata yakamwe mu gitondo na nimugoroba

Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’inzego zose zifite aho zihurira n’imirimo y’ubucuruzi bw’amata mu gace ka Gishwati no mu nkengero zako.
Amakuru Imvaho Nshya ikesha iyi minisiteri avuga ko hafashwe imyanzuro inyuranye irebana no kongerera agaciro umusaruro w’amata.

Muri iyo nama hemejwe ko amata yose agomba kuva ku mworozi agemurwa ku ikusanyirizo (MCC), amata akava ku ikusanyirizo agiye kongererwa agaciro.
Abacuruza amata kandi bamenyeshejwe ko nta mata azongera gusohoka mu gihugu atongerewe agaciro kandi adaturutse mu nganda zemewe zitunganya amata.

Nyuma yo guhabwa icyangombwa cyo gutwara amata gitangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, buri mucunda cyangwa Mudongi (umuntu ucuruza amata) agomba guhabwa ikarita y’umurimo.

Abacunda bahawe igihe kingana n’icyumweru cyo kwishyira hamwe, bakamenyesha Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibyifuzo byabo kugira ngo bafashwe gukora kinyamwuga.

Koperative zicunga amakusanyirizo y’amata (MCCs) zagiriwe inama yo kunoza imikorere, kugira ngo zibashe gutanga serivisi umworozi azikeneyeho zose. Ku ruhande rw’aborozi basabwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi korora umubare w’inka zihwanye n’ubuso bafite muri Gishwati.

Aborozi basabwe kumenyereza inka zabo gukamwa kabiri ku munsi ku buryo n’amata y’ikigoroba azajya agemurirwa amakusanyirizo.

Muri iyo nama yahuje inzego zitandukanye, njyanama z’utwo turere twavuzwe haruguru zasabwe gutegura ibihano ku muntu wese utubahiriza itegeko rigena uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba abafatanyabikorwa bireba gukurikiza iyi myanzuro ku bucuruzi bw’amata hakurikijwe ingingo zikubiye mu iteka rya Minisitiri.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE