2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Itangazamakuru rirasabwa kwerekana ibyagezweho n’ibigifite imbogamizi bigakosorwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 06:28:00

 
Share on:
 
Yasuwe:168
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umuyobozi w’urwego rw’itangazamakuru rwigenzura mu Rwanda (RMC) Barore Cleophas, avuga ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, itangazamakuru rikwiye gushyira imbaraga mu bijyanye no gukurikirana imihigo ya Guverinoma, rigaragaza ibyiza bigenda bigerwaho no kugaragaza ibifite imbogamizi kugira ngo ababishinzwe babikosore.

JPEG - 153.4 kb
Mbungiramihigo Peacemaker, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HCM

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati “Itangazamakuru rigomba guherekeza, rigakurikira, rigasesengura, rikanacukumbura rinagaragariza umuturage ibyakozwe akamenya n’ibitarakozwe akamenya icyabiteye, akaba ari zo nshingano z’itangazamakuru”.

Ibyo byose bikaba bigamije kugaragaza uruhare rw’itangazamakuru mu kumvikanisha gahunda za Leta ziteganyirizwa abaturage ndetse n’iz’abafatanyabikorwa.
Barore ashimangira ko itangazamakuru rizakomeza kujijura, ryigisha kugira ngo abaturage bahindure imyumvire n’imitekerereze.

Akomeza atangaza ko RMC nk’urwego rureberera abaturage niba ibibagenerwa byujuje ubuziranenge, rushishikariza abanyamakuru gutangaza inkuru zifitiye abaturage akamaro.

Asobanura ko abanyamakuru basabwa gutangaza inkuru zitarimo ibinyoma, nk’uko mu gatabo ndangamyitwarire harimo ingingo ibakangurira gutangaza amakuru bagenzuye ko ari ukuri.

RMC ibashishikariza gutangaza inkuru zijyanye na gahunda za Leta zifasha umuturage kugira aho ava n’aho ajya kandi heza.

Abanyamakuru bashishikarizwa kureba niba imihigo Leta yihaye igenda ishyirwa mu bikorwa uko bikwiriye, bakabyandika, bakabivuga bakabitangaza, bagaragaza ahaba hakiri ingorane n’imbogamizi ariko mu rwego rwo kugira ngo ibyateganyirijwe umuturage bimugereho neza.

Barore avuga ko ibikunze kugarukira RMC rimwe na rimwe ari aho abaturage bagaragaza ko umunyamakuru atatunganyije akazi ke neza, ko inkuru yakoze ituzuye, ibogamye, ibeshya cyangwa se idafite ukuri idafasha umuturage gutera imbere.

Avuga ko hashingiwe ku byifuzo n’ibitekerezo by’abaturage mu myaka ishize hagiye kuba nk’inama zifata ibyemezo, byagaragaje ko itangazamakuru rifitiwe icyizere kuko ari umuyoboro ubagerera ukanabagereza ibitekerezo aho badashobora kugera rimwe na rimwe.

Barore asaba itangazamakuru kwegera abaturage rikabumva, rikazamura ibitekerezo byabo rikabigeza ku bayobozi, rikaba itangazamakuru ryegereye umuturage n’umuyobozi rikabahuza.

Ashima intambwe imaze guterwa n’itangazamakuru kuko hari abakora akazi neza basesengura, bagakurikirana, bagakora igereranya ku buryo usomye akanumva amakuru yumva hari icyo akuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (HCM) Mbungiramihigo Peacemaker, avuga ko itangazamakuru rigereranywa nk’ubutegetsi bwa 4, kuko riza ryunganira ubundi 3 bumenyerewe mu guteza imbere igihugu mu imenyekanisha no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Avuga ko mu buryo bwose bukoreshwa mu bukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bagire gahunda y’igihugu iyabo itangazamakuru ryifashishwa.
Agira ati “Yaba abashyiraho amategeko kugira ngo bamurikire Abanyarwanda imicungire y’igihugu, umutungo wabo n’ibibagenga, abadepite n’abayategura bifashisha itangazamakuru”.

Mbungiramihigo atangaza ko abashinzwe inzego z’ubutabera na bo iyo bashaka kureba ko Abanyarwanda bubahiriza amategeko na gahunda z’igihugu na bwo itangazamakuru rikoreshwa.

Avuga ko mu gihe ubutegetsi nyubahirizategeko burimo gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, itangazamakuru nk’umuyoboro uhuza abayobozi n’abaturage ribigiramo uruhare.

By’umwihariko iyo bigeze mu gihe cyo kuba ijisho rireberera abaturage mu kureba niba gahunda Leta iba yarashyizeho ishyirwa mu bikorwa n’ibipimo ikorwaho, ari wo musanzu ukomeye w’itangazamakuru mu kubimenyekanisha.

Agaragaza ko muri iyi myaka 7 itangazamakuru rigomba kumenyekanisha gahunda za Leta kugira ngo abaturage bazigire izabo, bigasaba abanyamakuru kubanza kuzumva bakazisobanukirwa ngo barusheho kuzisobanurira Abanyarwanda bityo na bo kuyishyira mu bikorwa biborohere.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE