2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

REMA yateye inkunga umushinga wo kubungabunga Pariki ya Mukura na Gishwati

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 06:24:09

 
Share on:
 
Yasuwe:104
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) cyateye inkunga ya 25 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda umushinga ‘Vie et Environnement Rwandais’ (VER) ugamije kubungabunga Pariki za Mukura na Gishwati, azakoreshwa muri gahunda zinyuranye zo kubungabunga ibinyabuzima by’izo Pariki.

JPEG - 247.3 kb
Pariki za Gishwati na Mukura ziri muri Pariki zemejwe vuba, zatangiye kubungabungwa nk’ibindi byanya

Nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa w’umushinga VER, Uwilingiyimana Eldadi, ngo mbere ishyamba rya Mukura ritaragirwa Pariki, abaturage bajyaga kuritashyamo, bagahiga n’ibinyabuzima birimo ari na ko bangiza ibidukikije muri rusange.

Ati “Ubu rero abaturage bagomba kumenya ko ibintu byahindutse, abajyaga kurishakamo ibicanwa bakarekera aho, abajyaga guhigamo inyamaswa na bo bakabireka kuko kuri ubu igomba kubungwabungwa nka Pariki izajya ikurura ba mukerarugendo, ahubwo ababikoraga bagahindura imyumvire bakabirinda.”

Uwilingiyimana ari na we washyikirijwe sheki ya miliyoni 25 zo gushyira mu bikorwa uwo mushinga avuga ko aya mafaranga azifashishwa mu kwigisha abaturage ibijyanye no kubungabunga izi pariki zombi mu buryo bwo kongererwa ubumenyi ku kamaro k’amapariki, impamvu yo kuyarinda no kutayangiza.

Avuga ko uretse guhugura abaturage, iyi nkunga bahawe bazayikoresha mu gutera ibiti kuri hegitari 615 kugira ngo abaturage baryifashishaga mu gushaka ibicanwa bazabashe kubona inkwi mu gihe kiri imbere.

Ati “Abaturage bagomba kugira ubumenyi buhagije ku kubungabunga ibidukikije ariko na none ku rundi ruhande tukabaterera ibiti bifashisha mu buzima bwa buri munsi.”
Avuga ko hari hasanzweho ibiti byatewe na Projet La FREC, bakaba bagiye kubyongera baterera ibiti abaturage mu mirima yabo bizabafasha kubona ibyo bakoresha, aho kujya kwangiza Pariki za Mukura na Gishwati.”

Ntabana Francine, Umuhuzabikorwa w’imishinga ikorera muri REMA, asobanura ko gutera inkunga umushinga ijyanye n’ibidukikije byabaye muri uyu mwaka ku bufatanye bwa REMA n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, nk’Ikigo gifite inshingano ku miryango ya Sosiyete sivili.

Ati “Muri uyu mwaka twateye inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ku mishinga ibiri. Umwe umwe wahawe miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda. Ikaba ari imishinga ishyira mu bikorwa ibijyanye n’inshingano za REMA zo kurengera ibidukikije.”

Avuga ko iyo mishinga yatewe inkunga na REMA ari uwa SODECO (Solidarite pour le Developpement Communautaire) n’uwa VER (Vie et Environnement Rwandais).
Ati “Umushinga wa SODECO twawuteye inkunga kuko ugamije gufasha abaturage gufata amazi yo ku bisenge by’amazu yabo mu rwego rwo kuyabyaza umusaruro aho kubasenyera cyangwa agateza isuri mu mirima yabo.”

Ntabana avuga ko uwo mushinga wa SODECO ukorera mu karere ka Bugesera, bakaba bawitezeho gufasha abaturage kubona amazi y’imvura aturuka ku bisenge byabo akabafasha kuhirira imyaka yabo.

Uyu muyobozi muri REMA ushinzwe imishinga asobanura ko umushinga wa VER bawutegerejeho gutoza abaturage kurinda pariki ya Mukura na Gishwati kongeraho gushishikariza abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukora uwo murimo mu buryo bwubahirije amategeko, bakirinda gucukura mu buryo bw’akajagari.

Ati “Umushinga wa VER tuwutezeho gufasha abacukura amabuye y’agaciro muri ibyo bice kubikora batangiza ibidukikije, ahubwo bakarushaho kubibungabunga, kwirinda gucukura mu buryo bw’akajagari kuko bitengura ubutaka bigateza isuri.”

Ntabana avuga ko nta kigega bafite gishinzwe gutera inkunga imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije, ngo ahubwo amafaranga REMA iyahabwa n’abaterankunga bayo basinyanye amasezerano y’ubufatanye nka RGB n’abandi.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE