2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abadepite b’Afurika y’Epfo bashimye Demokarasi iboneka mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 05:17:00

 
Share on:
 
Yasuwe:128
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Depite Lentheng Ntombi Megkwe wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo uhagarariye abaturage bo mu ntara ya Gauteng yashimye demokarasi irebana n’ibyo Abanyarwanda ubwabo bihitiyemo, avuga ko ari umwimerere wabafashije kwikemurira byinshi mu bibazo by’imiyoborere yabo, ko na bo bagiye kubyigiraho babisangize abayobozi b’iwabo mu rwego rwo kugira injyana n’imyumvire imwe n’abaturage b’icyo gihugu.

JPEG - 267.7 kb
Abadepite b’Afurika y’Epfo mu biganiro na Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko (Foto James R.)

Depite Ntombi Megkwe yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kwakirwa no kugirana ibiganiro mu bihe bitandukanye na Perezida Sena Makuza Bernard hamwe na Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Donathille Mukabalisa, aho baganiriye ku bufatanye n’icyateza imbere imikoranire y’inzego zombi, by’umwihariko, batangazwa n’uko u Rwanda rukomeje kuba ku isonga ku isi yose mu birebana no kugira umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse no mu zindi nzego zifata ibyemezo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, depite Mekwe uyoboye itsinda ry’abadepite 4, avuga ko mu bibashishikaje banaganiriye n’abayobozi b’Inteko uburyo nk’Abanyafurika, bakwishakamo ibisubizo hashyirwaho uburyo bwo kubaka amahoro mu bihugu bigize umugabane wa Afurika babigizemo uruhare.

Yakomeje avuga ko nk’Inteko y’Afurika y’Epfo hari amasomo bazatahana ku birebana n’ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo abaturage bibone mu buyobozi, izo nzego zombi zivuge rumwe.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard ati “Baje kwigira ku Rwanda, ku byakozwe kugira ngo tube abantu bakemura ibibazo binyuze mu kwishakamo ibisubizo, ariko cyane gahunda yo gusangira ubuyobozi binyuze mu biganiro, by’umwihariko batangazwa na gahunda zimwe za Leta zakomotse ku mwimerere w’Abanyarwanda wo kwishakamo ibisubizo, urugero nk’umuganda, imihigo n’izindi.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE