2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Icyumweru cy’Ubumwe n’ubwiyunge ni icyo kwisuzuma- Ndayisaba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 06:12:43

 
Share on:
 
Yasuwe:110
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva ku wa 1 Ukwakira kugeza ku wa 07 Ukwakira 2017 mu Rwanda hakomeje kubera ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, avuga ko iki cyumweru ari icyo kwisuzuma.

JPEG - 242 kb
Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Mu kiganiro cyihariye Imvaho Nshya yagiranye na Ndayisaba Fidele yasobanuye birambuye impamvu y’iki cyumweru ndetse n’umusaruro ukitezwemo. Avuga ko iki cyumweru kigamije gukangura Abanyarwanda kugira ngo bakomeze kwibuka ko ubumwe n’ubwiyunge ari ryo shigiro n’umusingi wafasha u Rwanda gukomeza gutera imbere.

Ndayisaba yagize ati “Ikiba kigamijwe muri iki cyumweru ni ukongera tugaha umwanya ibiganiro mu baturage, hari ibiganiro bikorwa mu nteko z’abaturage, ibyo biganiro bizanajyana no gutora abarinzi b’igihango ku rwego rw’akagari.

Iki cyumweru impamvu gitegurwa ni ukugira ngo abantu bakomeze kwibuka kandi banagume mu bumwe kuko burya umwaka uba ari munini, biba ari ukugira ngo abantu bongere gufata umwanya wo kuzirikana no gutekereza ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse bakanarebera hamwe akamaro kabwo, banisuzuma, ni ukwisuzuma ukareba niba birimo kugenda ku murongo mwiza wifuzwa.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’umbwiyunge kandi yanatangaje ko by’umwihariko muri iki cyumweru hazitabwa cyane ku rubyiruko mu rwego rwo kururemamo umutima wo kwiyunga kuko ari rwo rubumbatiye ahazaza heza h’u Rwanda.

Ati “Muri iki cyumweru by’umwihariko hateganyijwe guha umwanya urubyiruko, cyane cyane ururi mu mashuri, bazahabwa umwanya kuko bigaragara ko abakiri bato na bo bakwiye kwitabwaho cyane mu bumwe n’ubwiyunge kugira ngo babigire ibyabo ndetse binarusheho gutuma ubumwe n’ubwiyunge bwacu biba ibintu biramba, iyo ushaka ko ibintu biramba ubyigisha urubyiruko, tuzagira umwanya uhagije wo kubasanga mu mashuri tubaganirize.”

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura, hirya no hino mu bigo by’amashuri hateganyijwe kuzakorwa ibitaramo by’ubumwe n’ubwiyunge bizakorwa n’abanyeshuri ndetse hakazanaba amarushanwa atandukanye ku bumwe n’ubwiyunge.

Agaruka ku kigero cy’aho Abanyarwanda kuri ubu bageze mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele yemeje ko kuri ubu hakigenderwa ku bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2015 aho bwari bwagaragaje ko Abanyarwanda 92.5% bamaze kwiyunga neza, gusa akanemeza ko bitewe n’ibigaragarira buri wese adashidikanya ko iki kigero cyaba cyarazamutse.

Ati “Ubushakashatsi bukorwa rimwe mu myaka 5, ubuheruka ni ubwo muri 2015 ariko ikigaragara ni uko unagereranyije ukareba n’uko Abanyarwanda bitwaye ndetse no mu bikorwa mu bundi bushakashatsi cyangwa no mu mibanire y’Abanyarwanda ubona ko bigikomeza kuzamuka. Ikigaragara ni uko byarenze 92.5%.”

Mu bindi Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iheraho yemeza ko hari intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge, ni uko ibibazo birebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikunda kugaragara mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagabanutse kuko mu 2016 hari hagaragaye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside 304 ariko muri uyu wa 2017 hagaragaye 191.

Uretse ibikorwa bikorwa na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri iki cyumweru, imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta ifite aho ihurira n’ubumwe n’ubwiyunge nk’amadini na yo itegura inyigisho n’ibindi bikorwa bishishikariza Abanyarwanda gukomeza umurunga w’ubumwe n’ubwiyunge.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE