2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MINAGRI n’abafatanyabikorwa bayo mu igenzura rizamura abahinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-03 06:07:49

 
Share on:
 
Yasuwe:121
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Banki y’isi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batangije gahunda y’imyaka itatu yiswe “DIME”, igamije kugenzura impinduka ziri mu mishinga yo kuzamura urwego rw’ubuhinzi iterwa inkunga na Banki y’isi hagamijwe guteza imbere abahinzi.

JPEG - 202.6 kb
Kayisinga Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Foto James R.)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Jean Claude Kayisinga, ubwo yatangizaga ejo hashize tariki 02 Ukwakira 2017 inama ihuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri n’abashakashatsi, yavuze ko gahunda ya DIME ije ikurikira indi mishinga Banki y’isi iteramo inkunga u Rwanda, bityo ko bizatuma harebwa uko urwego rw’ubuhinzi rwarushaho gutera imbere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI, Dr Charles Murekezi, yabwiye itangazamakuru ko muri uwo mushinga hazagenzurwa imishinga ine, uwo kuhira, amaterasi y’indinganire, kubungabunga ubutaka bwo guhingaho bwatunganyijwe n’uko imihanda ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko yatunganyijwe.

Ati “Tuzagenda tureba impinduka iyo mishinga iri gutezamo abaturage imbere, mu buryo bwo kuzamura ubukungu bw’abahinzi, mu guteza imbere imibereho yabo n’ubukungu bw’aho batuye.

Ibyo bizadufasha kunoza neza izi gahunda zacu dufite; gusuzuma neza aho tugeze ndetse tugahindura cyangwa tukagira ibindi dushyira muri politiki kugira ngo izi gahunda zirusheho kubyazwa umusaruro cyangwa guteza imbere Abanyarwanda kurushaho.”

Impuguke mu by’ubukungu muri Banki y’isi, Florence Kondylis, yavuze ko bazakomezanya n’imishinga nk’iyo kuhira n’uw’imihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku isoko kandi ko bakiri mu biganiro na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yindi mishinga bashobora kuzafatanyamo.

Ati “Turi mu biganiro na Minisiteri y’Ubuhinzi, abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri, abayobozi bakuru bazo, kugira ngo turebe neza uko twakorana muri iyi ntambwe dutangiye.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iri muri gahunda ya kane yo kuzamura ubuhinzi bugamije guhaza umuhinzi agasagurira isoko n’ubuhinzi bukozwe kijyambere ku buso buto kandi bukera byinshi.

Mu madolari y’Amerika asaga miliyoni 9 amaze imyaka ibiri arimo gukoreshwa mu mishinga Banki y’Isi irimo gufatanyamo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu mishinga yo guteza imbere abahinzi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko watanzemo agera kuri miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE