2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Hagaragara amahirwe yo kuba umwe mu mijyi yunganira Kigali

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 09:51:56

 
Share on:
 
Yasuwe:361
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Murenzi Janvier atangaza ko Akarere ka Rubavu abereye umuyobozi w’agateganyo akabonamo amahirwe menshi atuma kaba kamwe mu mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali, aho asanga ibikorwa bimaze kugerwaho bigomba no kwikuba kabiri muri iyi manda y’imyaka 7 itangiye.

JPEG - 330.7 kb
Umujyi wa Rubavu ukomeje kongera ibikorwa remezo bituma uba umwe mu yungiriza Kigali

Mu kiganiro kuri telefone uyu muyobozi yagiranye n’Imvaho Nshya, Murenzi avuga ko umujyi wa Rubavu ufite itandukaniro n’iyindi yo mu gihugu kuko abawutuye bawufata nk’amarembo y’ubucuruzi mu Rwanda.

Nk’uko akomeza abitangaza, avuga ko umujyi wa Rubavu ukorerwamo ubucuruzi buhambaye bwambukiranya imipaka akaba ari amwe mu mahirwe abona azafasha uwo mujyi kuzuza ibyangombwa by’imijyi bijyanye no kwinjiza amafaranga.

Murenzi atangaza ko abantu babarirwa hagati ya 45 000 na 50 000 ku munsi bambukiranya umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nk’uko babikesha amakuru atangwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Ku byerekeranye n’ubukerarugendo, Akarere ka Rubavu kabarizwamo ibikorwa remezo birimo amahoteli agafasha gukurura ba mukerarugendo, ubuyobozi bw’akarere bukaba bukomeje no gushishikariza abashoramari kubaka ibikorwa bikomeza gutuma bakagenderera.

Ku ruhande rw’ubuhinzi kandi Rubavu imenyereweho kwihaza mu biribwa ikanasagurira amasoko yohereza ibihingwa hanze y’imipaka y’u Rwanda birimo imboga na karoti kandi ubuyobozi bw’ako karere bukaba bukomeje gushishikariza abikorera kongerera agaciro ibyo bihingwa bashyiraho inganda zibitunganya kuko bigira uruhare mu guha abaturage amafaranga ndetse n’akazi.

Ni muri urwo rwego Murenzi atangaza ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo, Akarere ka Rubavu kateguye inama y’abashoramari bakavukamo kugira ngo bamurikirwe amahirwe ahari yo gushoramo imari ngo barusheho kugateza imbere.
Mu kurushaho gushimangira ko umujyi wa Rubavu wuzuza ibisabwa kugira ngo ube mu mijyi 6 yunganira Kigali, Murenzi avuga ko hakozwe imihanda ya kaburimbo muri uwo mujyi ingana na kilometero 20 mu mujyi hagati.

Avuga ko Akarere ka Rubavu kanakoze inyigo kayisangiza abateganyaga kugafasha ku bijyanye n’imicungire y’imyanda kuko uko umujyi ukura ari na ko imyanda yiyongera akaba avuga ko kuri ubu bafite ikimpoteri kibafasha kuyikusanya bifuza kubyazamo umusaruro.

Ugereranyije ibimaze gukorwa, ubuyobozi bw’ako karere bwifuza ko buzaba bwabikubye 2 mu myaka 7 iri imbere ugereranyije n’ibiteganywa.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE