2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburyo bwo kugorora mu Rwanda bushimwa n’inkiko mpuzamahanga–-SIP Sengabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 09:46:21

 
Share on:
 
Yasuwe:118
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SIP Sengabo Hilary aratangaza ko ibipimo byo kugorora biri ku rwego rushimishije mu Rwanda ari rwo rutuma RCS igirirwa icyizere n’inkiko mpuzamahanga zohereza abagororwa gufungirwa mu Rwanda.

JPEG - 209.9 kb
SIP Sengabo Hilary, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Hilary

Nk’ uko SIP Sengabo yabitangarije Imvaho Nshya, ngo kugeza ubu mu Rwanda hari imfungwa z’abanyamahanga zazanywe gukorera ibihano byabo mu Rwanda rwagiriwe icyizere biturutse ku bipimo byiza byo kugorora gifite.

Ati “Dufite imfungwa zo mu gihugu cya Sierra Leone zoherejwe n’urukiko mpuzamahanga ngo zikorere ibihano byazo mu Rwanda, izo mfungwa zifunzwe mu buryo bwubahirije amategeko n’ibipimo mpuzamahanga mu kugorora.”

Umuvugizi wa RCS avuga ko igishingirwaho mu kureba niba uburyo bwo kugorora bwujuje ibipimo bisabwa ari inyubako zigezweho mu kugorora, ibikoresho bizirimo, uburyo bukoreshwa n’imibereho yazo mu gihe zigororwa.

Avuga ko ibyo byose Urwego rwa RCS rubyujuje, ari nayo mpamvu urukiko rwa LONI rwemeye ko izi mfungwa ziza gukorera ibihano byazo mu Rwanda.

Avuga ko izo mfungwa zaje ari 6 ariko imwe ikaba yarafunguwe by’agateganyo yoherezwa mu gihugu cy’amavuko Sierra Leone igihe cy’ibihano gisigaye akazagikorera hanze nk’uko biteganywa n’amategeko y’ubutabera mpuzamahanga.
Izindi mfungwa SIP Sengabo avuga ni Abanyarwanda boherejwe n’inkiko mpuzamahanga harimo n’urwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Avuga ko n’ubwo izi mfungwa ari Abanyarwanda, ariko ngo ni imfungwa zari zisanzwe mu nkiko mpuzamahanga, ariko ku mpamvu y’icyizere Loni n’ibihugu bifitiye inkiko z’u Rwanda n’Urwego rwo kugorora, zemera kubohereza kuburanira mu Rwanda no gukorera ibihano byabo mu Rwanda.

Muri izo mfungwa nk’uko bigarukwaho na SIP Sengabo, harimo Bandora Eugene, Munyagishari Bernard na Ntaganzwa Ladislas. Yongeraho kandi ko harimo na Mugesera Leon woherejwe n’Inkiko z’igihugu cya Canada.

Ati “Aba bose n’ubwo ari Abanyarwanda, ni imfungwa z’inkiko mpuzamahanga, ni zo zabohereje kandi zizeye umutekano wabo no kugororwa mu buryo mpuzamahanga.”
SIP Sengabo avuga ko gereza zifungirwamo aboherejwe n’inkiko mpuzamahanga ari 2 mu gihugu, gereza ya Nyanza n’iya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE