2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tumenye akamaro k’amategeko n’uko ashyirwaho mu Rwanda (Ibikurikira igice cya kabiri)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 07:48:24

 
Share on:
 
Yasuwe:150
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10
JPEG - 19.1 kb
HABIMANA AUGUSTIN

Buri gihugu kigira amategeko kigenderaho kugira ngo gishobore kuyoborwa neza kandi n’abaturage bacyo bashobore kubana ntawe ubangamiye undi. Mu Rwanda nk’igihugu cyigenga kandi kigendera ku mategeko na cyo cyateganyije uko amategeko asumbana, uko ajyaho, inzego ziyashyiraho n’inzira anyuramo.

Gusuzuma umushinga w’itegeko muri Komisiyo

Umushinga w’itegeko nyuma yo kwemeza ko ufite ishingiro, iyo woherejwe muri Komisiyo, woherezwa muri Komisiyo ifite inshingano zijyanye n’ibyo umushinga w’itegeko uteganya.

Abagize Komisiyo basesengura umushinga w’itegeko bari kumwe n’abatangije umushinga w’itegeko, bakagenda bumvikana ingingo ku yindi. Ingingo iri mu mushinga w’itegeko ishobora kwemezwa nk’uko yateguwe, ishobora guhindurwa, ishobora gukurwamo, ishobora kongerwamo ibitekerezo, hashobora kongerwamo ingingo nshya cyangwa se ibitekerezo biri mu ngingo zinyuranye bishobora guhurizwa mu ngingo imwe.

Ibihinduwe muri Komisiyo babyita gukora ubugororangingo ku mushinga w’itegeko. Ubugororangingo bushobora kuba ubw’imyandikire cyangwa se ubw’ireme.

Gutora umushinga w’itegeko mu nteko rusange

Umushinga w’itegeko umaze gusuzumwa na Komisiyo ikorera raporo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite igaragaza inshamake y’impaka zagiwe n’ibyahindutse mu mushinga w’itegeko.
Inteko Rusange itora umushinga w’itegeko ingingo ku yindi. Mu gutora ingingo ku yindi, ingingo iba ishobora kwemezwa, ishobora kudatorwa ikavamo, Komisiyo ishobora gusaba ko isubirana ingingo ikongera kujya kuyisuzuma, hashobora no gutangwa ubugororangingo bw’imyandikire gusa, kuko ubugororangingo bw’ireme buba bwakorewe muri Komisiyo.
Iyo umushinga w’itegeko uvuye muri Komisiyo, Komisiyo ni yo iwuhagararira mu nteko rusange, ariko n’abari bahagarariye Guverinoma muri Komisiyo baba bahari, kugira ngo aho bibaye ngombwa bunganire Komisiyo gutanga ibisobanuro kuri uwo mushinga w’itegeko.
Iyo umushinga w’itegeko umaze gutorwa n’Umutwe w’Abadepite, bitewe n’uko amategeko abiteganya, hari imishinga ihita yohererezwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo ayishyireho umukono ibone gutangazwa hari n’imishinga y’amategeko ibanza koherezwa muri Sena, kugira ngo na yo iyisuzume. Nk’uko twabivuze mbere, imishinga y’amategeko yose inyura mu mutwe w’abadepite.
Imishinga y’amategeko isuzumwa na Sena
Nk’uko biteganywa mu mu ngingo ya 85 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, Sena ifite ububasha bwo
gutora amategeko akurikira:

-  Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
-  Amategeko ngenga;
-  Amategeko yemeza amasezerano mpuzamahanga ajyanye no guhagarika intambara, amahoro, kujya mu miryango mpuzamahanga, guhindura amategeko y’Igihugu, cyangwa ayemeza amasezerano mpuzamahanga yerekeye abantu ku giti cyabo amategeko yerekeye kurinda Igihugu n’umutekano.

Imishinga y’amategeko yose iri mu bubasha bwa Sena, iyo imaze gutorwa n’Umutwe w’Abadepite yohererezwa Sena, na yo igasuzuma ishingiro ryayo, ishingiro ryakwemezwa ikoherezwa muri Komisiyo za Sena aho hasuzumwa ingingo ku yindi kandi se ikaba yanahita itorwa bitewe n’ubwihutirwe bwayo. Iyo imaze gusuzumwa na Komisiyo, igezwa ku nteko rusange ya Sena na yo ikayitora ingingo ku yindi ndetse igatora n’itegeko ryose nk’uko biba byakozwe mu mutwe w’abadepite.
(Biracyaza)
Umwanditsi w’iyi nkuru ni Umukozi
mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

HABIMANA Augustin

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE